Connect with us

Entertainment

Producer ukomeye yanyomoje ibihuha bivuga ko yapfuye

Published

on

Umwe mu batunganya umuziki (Producer), muri Uganda Abdul Karim Muchwa uzwi nka Producer Didi yamaganye amakuru avuga ko yapfuye.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2024, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye z’ibyamamare n’abandi mu bakoresha neza imbuga nkoranyambaga zabo, hiriwe hacacana inkuru zibika producer Didi bakagaragaza amafoto ye yarananutse cyane.

Ashingiye ku byacaracaye ku mbuga nkoranyambaga, Producer Didi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, yagaragaye mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze anyomoza iby’ayo makuru.

Ati: “Ndi muzima, gusa abavuze ibyo sinabona ijambo ryo kubabwira, ariko abakunzi banjye bo bamenye ko ndi muzima, oya sinapfuye.”

Didi yatangaje ko gusangwamo virusi itera Sida ari ikintu utahita wakira ngo unagitangarize abantu.

Ati: “Si ikintu cyoroshye guhita wakira ko ufite virusi itera Sida, ikindi kandi si n’ibintu byoroha kubivuga ku mugaragaro, byabanje kungora kwiyakira .”

Akomeza agira ati: “Numvaga mfite intege nke cyane ariko ubu ndimo gukomera, mfite inshuti hirya no hino zinshyigikira kandi zimfasha, ndakomera ariko ndacyakeneye kwiha umwanya.”

Avuga ko n’ubwo abenshi mu babarizwa mu ruhando rw’umuziki batigeze bamugeraho, ariko kandi hari bake bamugezeho bakamwereka ko atari wenyine, muri ubwo buzima bwasaga nk’ubumugoye.

Ati: “Abenshi twahuriraga mu mwuga dukora narababuze, yewe nta n’uwampamagaye, ariko hariho bamwe mu bahanzi baza bakandeba, nka Coco Finger na Pallaso na Eddy Kenzo yanyoherereje inkunga y’amafaranga.”

Yashimangiye kandi ko adatewe ipfunwe no kuvuga ko afite virusi itera SIDA, ndetse no gusangiza urugendo rwo kwiyakira yanyuzemo.

Ati: “Iyo ushaka gusohoka mu kibazo urareka Isi ikamenya ukuri, hari benshi biteguye kuzambona nsa nabi nk’umurwayi wa Sida, nyamara ndasa neza ntabwo kureka kubwira abantu ko mfite virusi itera Sida ariko nkaba nsa neza kandi bidahagarika akazi kanjye, ari ukugira ngo mbatinyure kuyandura, ahubwo n’ukugaragariza abantu ko kugira virusi bitavuze ko ubuzima burangiye ikindi ko no kubivuga ari byiza, kuko bifasha abahuye n’ikibazo kwiyakira.”

Didi ni umwe mu batunganya umuziki wamenyekanye cyane mu myaka ya za 2010, watunganyije nyinshi mu ndirimbo zitari nke zirimo ‘Mikono wagulu’ ya Coco Finger, na ‘Stamina’ ya Kenzo, n’izindi.

Image