Entertainment
Ibyo wamenya ku ndirimbo ya Bruce Melodie na Diamond

Bruce Melodie na Diamond Platnumz bageze kure umushinga w’indirimbo ‘Pom Pom’ aba bombi bazahuriramo, aho by’umwihariko ibikorwa byo gufata amashusho yayo byagizwemo uruhare n’Umunya-Uganda, Sacha Vybz.
Ikinyamakuru ‘Big Eye’ cyo muri Uganda kivuga ko Sacha Vybz amaze iminsi atunganya amashusho y’iyi ndirimbo ya Bruce Melodie na Diamond, izasohoka mu minsi iri imbere.
Sacha Vybz yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu gihe cy’iminsi ine, ikazagaragaramo ababyinnyi barenga 40, mu gihe harimo inkumi icumi n’imodoka esheshatu zigezweho.
Iyi ndirimbo itegerezanyijwe amatsiko n’abakunzi b’umuziki yaba mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Sacha Vybz yahishuye ko izajya hanze byibuza mu byumweru bibiri biri imbere.
Amakuru ahari ahamya ko iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na C-Tea Beat, umwe mu ba-Producers bafite izina rikomeye muri Afurika.