Entertainment
St valent isize umuhanzi Safi Madiba yongeye gusubira mu rukundo

Umuhanzi Safi Madiba yongeye gusubira mu rukundo nyuma y’imyaka ibiri atandukanye n’umugore we Niyonizera Judith.
Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025 , umunsi wahariwe abakundana (Saint Valentin), nibwo Safi nawe yagaragaje ibihe byiza yagiranye n’uwitwa Uwase Gisele.
Yifashishije amashusho n’amafoto yasangije abamukurikira kuri Instagram, yerekanye ibihe byiza yagiranye na Gisele nawe usanzwe utuye muri Canada, arenzaho amagambo agira ati “Umunsi mwiza wa Saint Valentin”.
Mu minsi yashize ubwo Safi Madiba yari mu Rwanda, yabajijwe niba yaba yarabonye umukunzi mushya,avuga ko ubu arimo kumushaka, none kuri ubu yerekanye uwo bari kugirana ibihe byiza.