Connect with us

Entertainment

Patrick Gihana agiye kumurika igitabo cye yise”Humura mwana”

Published

on

 

Nyuma yo kumenyekana mu ruhando rwa muzika, Umuhanzi Patrick Gihana yamaze kwinjira mu rwego rw’ abanditsi, aho mu mins itarambiranye agiye kumurika igitabo gikozwe mu buryo bw’ inkuru ishushanyije yise”Humura Mwana”.

Mu kiganiro n’ ikinyamakuru  RWANDANEWS24, uyu muhanzi avuga ati”  Nyuma yo kwandika igitabo “Humura Mwana” nk’ inkuru yigisha cyane cyane ABANA amateka mabi yaranze igihugu cyacu ari yo  ya jenoside yakorewe Abatutsi, magingo aya turi gutegura uburyo iki gitabo kizamurikwa kumugaragaro bityo kigera ku bagenerwabikorwa bacyo ari abana.”

Patrick Gihana avuga ko n’ ubwo kwandika inkuru ni ibisanzwe ariko ngo iyo hajemo inkuru ishushanyije ,bisaba izindi mbaraga zirimo ubushobozi bw’ amafaranga kuko bikenera ubuhanga bundi buri hejuru (ubugeni, gushushanya,kuvanga amabara,…).

Ku ngingo ijyanye n’ ubwo bushobozi bwose bwasabye kugira ngo igitabo “Humura Mwana”kigeze ku ndunduro yacyo, Gihana atubwira ati” Ntabwo nabyifashishijemo.

Byagenze bite ngo bigerweho?

Umuhanzi Patrick Gihana avuga ko urugendo rwari rurerure kuko iki gihangano yagihereye kuva mu myaka itari iya vuba bitewe n’amateka y’ ivanguramoko yaranze U Rwanda.

Na none Patick GIHANA avuga ko hari abantu bamu baye hafi mu buryo bumwe cyangwa ubundi  nk’ikigo cy’itumana ho cyitwa Airtel Rwanda anashima ubuyobozi bwacyo.

Arana shima inshuti ze zi mu hora hafi igihe cyose mu bikorwa bye by’ubuhanzi:  Didier MPORE Rutagengwa (Dick’s), na Ingenieur KAYITERA MIHIGO Jerome.

gahunda yo kumurika igitabo”Humura Mwana” iteye ite?

Patric Gihana avuga ko nyuma yo kwerekana uruhare rwe mu kwandika iyi nkuru ishushanyije mu kwigisha abana b’ abanyarwanda kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, atangaza ko magingo aya yegereye inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bwa MINUBUMWE. MINEDUC,IBUKA.MINIYOUTH .n’ abandi bafite ibikubiye muri iki gitabo muri rusange.