Connect with us

Uncategorized

Polisi igiye gutangira gukoresha drone mu kugenzura umutekano wo mu muhanda

Published

on

 

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko irimo gukoresha ikoranabuhanga ry’utudege tutagira abapilote (drones) mu kugenzura umutekano, ibyaha n’amakosa yo mu muhanda.

Iri koranabuhanga ryiyongereye ku rya cameras zikoreshwa mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yagize ati “Polisi ifite gahunda yo gukoresha drone mu bikorwa byayo bya buri munsi, ni mu rwego rwo kurushaho gukora neza, gutanga amakuru yihuse kugira ngo ubutabazi bukorwe neza kandi byihuse, ubwo ndavuga ubutabazi, kuzimya umuriro, ahari umubyigano w’ibinyabiziga Polisi ikahagera byihuse, ariko na none ikaba yareba n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye no kurenga ku mategeko, akazi kayo ni ugutanga amakuru hanyuma ababishinzwe bagakurikirana.”

ACP Rutikanga avuga ko kugeza ubu drones zitaratangira kwandikira ibihano abatwara nabi ibinyabiziga, ariko ibyo bikaba bishobora kuzakorwa.

ACP Rutikanga avuga ko drones zatangiye kugenzura umutekano wo mu muhanda nk’uko zikoreshwa mu yindi mirimo, ariko akazatanga ibisobanuro birambuye mu gihe kiri imbere.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko akamaro ka drone karimo kugenda kiyongera, aho muri iyi minsi ngo utwo tudege twafashije mu kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe muri za Rutongo, Kamonyi, Rwamagana n’ahandi, ndetse zerekana n’aho ibidukikije birimo kwangirika.

Ahandi drones zirimo gukoreshwa mu Rwanda ni mu bijyanye no gushyira amaraso abarwayi hirya no hino mu bitaro no mu bigo nderabuzima, kugeza intanga z’ingurube ku borozi bazo, ndetse no gufata amakuru ajyanye n’ikoreshwa ry’ubutaka.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *