Worldwide
“Tshisekedi ntabwo ari Perezida mu bice tugenzura.” M23 yasohoye itangazo
Umutwe wa M23 uharanira impinduka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), watangaje ko mu bice ugenzura abaturage bavukijwe amahirwe yo gutora bityo ko Perezida Tshisekedi batazigera bamwemera nka Perezida waho.
Ni ubutumwa M23 yatanze ibinyujije mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri tari ya 02 Mutarama 2024.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa, ryagaragaje ko M23 yababajwe n’uko hari abaturage babarirwa muri miliyoni batatoye Perezida kubera ibibazo by’umutekano muke.
Bisimwa yagaragaje ko mu gihe batatoye iby’aya matora nta cyo bibarebaho kandi na Tshisekedi batazemera ko ari Perezida.
Yagize ati: “Bwana Tshisekedi n’ubutegetsi bwe bakoranye n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) kugira ngo bange igisubizo kirambye ku muzi w’amakimbirane akomeje guteza ibibazo by’umutekano muke no kudindiza iterambere mu gihugu cyacu.”
Yunzemo ati: “Muri Teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo ntabwo amatora yabaye tariki ya 20 Ukuboza 2023 atureba, kuko ntiyahaye uburenganzira miliyoni nyinshi z’abaturage bacu bwo kwitorera abayobozi, bityo rero n’ibizayavamo ntabwo bitureba, ari na yo mpamvu Tshisekedi nta buyobozi afite muri izi teritwari zabohowe.”
Abataratoye ni abo muri Teritwari za Masisi na Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru iherere mu Burasirazuba bwa Congo, aho intambara ihanganishije FARDC ikomeje kumvikana.
M23 ihamya ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagiye buyishozaho intambara bityo ibyo gukomeza kubuhendahenda ngo habeho gukemura ibibazo byarangiye ko izakomeza kwirwanaho inarengera abaturage bahohoterwa kugeza ku ndunduro y’ubutegetsi yita ubw’abicanyi.
Muri iryo tangazo kandi M23 yongeye gushimangira ko ishyigikiye ihuriro ryiyemeje gukora impinduka mu mitegekere ya Congo ryiswe AFC (Alliance du Fleuve Congo) ryashinzwe n’umunyapolitiki Corneille Naanga.
M23 ihamya ko Naanga ari uwo gushyigikirwa ndetse yanakanguriye abaturage kumushyigikira kugira bahindure ubutegetsi bwa RDC ishinja ko bwimitse intambara n’ubwicanyi.
Iti: “Muri uyu mujyo turakomeza gushyikira imiryango yose n’imitwe ya politiki yihuje ikora ihuriro rya Alliance du Fleuve Congo ibi bizatwagura kugira dukomeze duhangane dushaka impinduka no gushyira iherezo ku butegetsi bwimitse ikibi bukora ubwicanyi ndetse no gutuma benshi bakomeje kuba impunzi.”
Yongeye iti: “Mu gushyigikira Alliance du Fleuve Congo twahisemo Corneille Naanga Yobeluo ngo atubere umuhuzabikorwa kandi uyu afite umutima wo kuzana impinduka mu gihugu.”
M23 ikomeje gusaba Abanyekongo bose gushyigikira AFC kuko ari iryo huriro rishobora kubohora Abanyekongo byuzuye no kubageza ku miyoborere myiza izira ivangura kandi yimika amahoro n’ubwiyunge mu baturage bose.