Connect with us

Worldwide

Abaturage ba Rubaya bafite ubwoba ko M23 izabiba

Published

on

Umujyi wa Rubaya ucukurwamo amabuye y’agaciro, mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, uzwi nk’umurwa mukuru wa Coltan kw’isi, waguye mu maboko y’abarwanya ubutegetsi. Ibyo birimo guteza impagarara mu baturage baho, bafite ubwoba ko M23, izungukira mu birombe bya Coltan, ikabona amafaranga yo gukoresha mu ntambara irwana na guverinema ya Kongo.

Uyu mujyi wa Rubaya, bigereranywa waba ubitse ibirenga 70 kw’ijana bya Coltan iri kw’isi yose, ugenzurwa n’abarwanya ubutegetsi ba M23 guhera tariki 30 y’ukwezi kwa kane.

Nk’uko Mapenzi Mulume, umusore uturuka i Masisi abyinubira, abarwanya ubutegetsi bashyizeho amatsinda yo gukucura ayo mabuye y’agaciro, amasaha 24 kuri 24 kandi abagore n’abana nabo bahamagariwe kwinjira muri icyo gikorwa.

Abarwanya ubutegetsi b’umutwe wa M23 bahanganye na guverinema ya Kongo kuva mu 2021, nyuma y’imirwano yabanje, yaje kurangira guverinema itsinze.

Abaturage b’i Masisi, bafite ubwoba imbere y’abo barwanya ubutegetsi, barushaho kugira ingufu hamwe n’ababashyigikiye bo mu gisirikare cy’u Rwanda.

Exaucé Kavatsawa, umuturage w’aho i Masisi, atekereza ko inyeshyamba zageze ku ntego zabo z’ibanze, kuva zigaruriye ikigega gikomeye cy’ubutare bwa coltan.

Mu itangazo ryatanzwe na Minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guverinoma ya Kongo yashimangiye ko kuva M23 yigaruriye Rubaya, toni z’ibikoresho fatizo bitayunguruye, biva muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, zambutse umupaka w’u Rwanda buri munsi zinyuze muri teritwari ya Nyiragongo, ahigaruriwe na M23. U Rwanda ntacyo rwavuze kuri iki kibazo.

Umuvugizi w’ingabo za M23, Majoro Willy Ngoma, yahakanye ibivugwa muri iryo tangazo. Arahamya ko gucukura mu birombe bikomeje, ariko agashimangira ko ari abaturage ubwabo babyikorera.

Inyeshyamba za M23 zaguye akarere zafashe, zirenga umujyi wa Rubaya muri ibi byumweru bishize, aho amabuye y’agaciro ya gasegereti na manganese, nayo acukurwa ari menshi.