Umutekano ujyanye no kubaho kwacu ntabwo tuwushakira gushimwa n’abahandi: Perezida Kagame

Perezida Paul kagame yatangaje ko intego y’urugamba rwo kubohora igihugu yari iyo gusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe ashimangira ko umutekan w’igihugu udashingiye ku gushimwa n’abandi. Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo yagejeje ku Abanyarwanda ku munsi wo Kwibohora uri kwizihizwa ku nshuro ya 32. Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yatangiye ashima Ingabo zari iza RPA […]

Continuer la lecture

Abantu 30 bahitanwe n’igitero cy’u Burusiya i Kyiv

Abantu 30 bahitanwe n’igitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote na misile u Burusiya bwagabye  ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira  mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2026.‎‎Umuyobozi w’Igisirikare cya Ukraine i Kyiv, Timur Tkachenko, yatangaje ko abantu 91 bakomerekeye muri icyo gitero ndetse ko kibasiye […]

Continuer la lecture

Umugore mwabonaga mu mashusho ya kera yarahindutse– Shaddyboo ku buzima yaciyemo.

Shaddyboo yavuze ko yamaze guhinduka nyuma y’igihe yaraheranywe n’agahinda katumye yifuza gushakira amahoro aho atari, akishora mu nzoga. Ni ubutumwa uyu mugore yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza uburyo yigeze kugira agahinda yatewe n’ibihe yanyuzemo ndetse aca amarenga ko yahindutse. Ati “Uyu munsi nshaka gusangiza ikintu cyanjye bwite. Bamwe muri mwe mwibuka umugore mwabonaga mu […]

Continuer la lecture

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe.

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya biganjemo abanyamahanga,n’Umunyarwanda ukina nka myugariro Rushema Chris wari usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports FC. Duhereye kuri myugariro Rushema Chris yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yaramazemo umwaka umwe. Rushema yageze muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya […]

Continuer la lecture

Umujyi wa Kigali wagowe no gusobanura impamva waguze iimodoka ikora isuku itujuje ibisabwa.

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yagaragaje impungenge ku buryo Umujyi wa Kigali wakiriye imodoka ikora isuku mu mihanda (street sweeper) itujuje ibisabwa byinshi byari byarashyizwe mu isoko. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wari wasabye imodoka yujuje ibisabwa (specifications) 25, ariko rwiyemezamirimo ayizana yujuje […]

Continuer la lecture

Ebola imaze kwica abarenga 400 muri RDC.

Kugeza ku wa 30 Kamena 2026, abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bamaze kugera kuri 438. Itangazo Congo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 1 Nyakanga, rivuga ko igipimo cy’impfu ziterwa n’icyo cyorezo kiri ku kigero cya 31,2%, mu gihe abamaze kugaragaraho icyo […]

Continuer la lecture

“Ntabwo byari ukwanga” – Ntore Habimana na Axel Mpoyo bavuga ku bihano bahawe.

Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo bakinira APR BBC baherutse guhagarikwa umwaka umwe mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda na FERWABA, batangaje ko batigeze banga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, ahubwo ko ibyabaye byaturutse ku biganiro bitarangiye hagati yabo n’Ishyirahamwe. Ku wa Mbere, tariki ya 22 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu […]

Continuer la lecture

Abanduye SIDA mu Rwanda bwavuye kuri 2,7% bugera kuri 2.2% .

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko urugendo rwo guhangana na Virusi itera SIDA rukomeje gutanga umusaruro, aho ubwandu bwagabanutse bugera kuri 2,2% mu Banyarwanda bafite hagati y’imyaka 15 na 49, buvuye kuri 2,7% bwariho mu 2019-2020. Bigaragara muri raporo yavuze mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye […]

Continuer la lecture

WASAC yashyizeho uburyo bwo gusaranganya amazi kubera impeshyi.

Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’lsukura (WASAC Group) cyatangaje ko kubera igabanyuka ry’amazi muri iki gihe cy’impeshyi, hashyizweho gahunda yo kuyasaranganya, bityo ko abantu bakwiye kuyakoresha neza Mu itangazo WASAC yashyize hanze ku wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026, yasabye abaturarwanda ko kubera isaranganywa amazi ashobora kubura aho batuye bityo ko bakwiye kuyabika no kuyakoresha neza. […]

Continuer la lecture

Ashton Hall yiyemeje gufasha Kagarara gukurikirwa n’abarenga miliyoni.

Umunyamerika Ashton Hall wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka yiyemeje gufasha Enock Uwizeye uzwi nka ‘Kagarara’ kugira abamukurikira miliyoni ku rubuga rwa Instagram. Ibi yabitangaje ku wa 30 Kamena 2026 abinyujije ku mbuga ze aho yavuze ko yagize ibihumbi 200 by’abamukurikira mu cyumweru ndetse intego ari kugira miliyoni. Ati “Kugira […]

Continuer la lecture