Miss Nshuti Divine Muheto yasabiwe igifungo

Ubushinjacyaha bwasabiye Miss Nshuti Divine Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani n’ihazabu y’ibihumbi 220 by’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kugaragaza impamvu zifatika zishimangira ibyaha akekwaho birimo gutwara imodoka yasinze, gutwara adafite uruhushya no guhunga amaze guteza impanuka. Ni ibihano yasabiwe ubwo Miss Muheto yitabaga urukiko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki ya 31 […]

Continuer la lecture

FERWACY yihakanye Munyaneza Didier Mbappé

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryanyomoje Munyaneza Didier uzwi nka Mbappé wavuze ko yimwe igare ry’ikipe y’igihugu nyamara atararisabye. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, ibinyujije ku rukuta rwe rwa x yagaragaje ko yimwe igare ryo kwitegura isiganwa bitewe nuko mugenzi we yagaragaje ibitagenda neza mu Ishyirahamwe. Ati: “Mu gihe […]

Continuer la lecture

Paul Muvunyi, Gacinya na Sadate mu bagiye gufasha Rayon Sports mu gihe itarabona ubuyobozi

Nyuma y’uko Komite Nyobozi ya Rayon Sports isoje manda y’imyaka ine, amatora y’abayobozi bashya akaba ataraba, inzego zitandukanye zateranye zigena akanama k’agateganyo kazafasha iyi kipe mu gihe gito iri mu nzira zo kwitegura ubuyobozi bushya. Aka kanama kagizwe na Paul Muvunyi, Munyakazi Sadate, na Gacinya Chance Denis, kagamije gufasha Rayon Sports gutegura ahazaza no kwinjira […]

Continuer la lecture

Muhanga: Ibura ry’umuriro rya hato na hato riratwikira bamwe ibikoresho

Bamwe mu batuye Umujyi wa Muhanga bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umuriro, ubura bya hato na hato kuko ukabatwikira ibikoresho byo mu rugo bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, amatara, frigo n’ibindi. Bifuza ko ubuyobozi bwabafasha iki kibazo kigakemuka cyangwa hakajya habaho itangazo riburira kugira ngo nugaruka badahita bacana ibikoresho mu rwego rwo kubirinda ko bihita bishya. Ndagijimana Eric atuye […]

Continuer la lecture

Umusore w’imyaka 21 Yafatiwe mu cyuho amaze kwiba mudasobwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024, Ntigurirwa Ezechiel w’imyaka 21 yafatiwe mu cyuho amaze kwiba mudasobwa yo mu rugo rwa Sinzabakwira Leonard ufite imyaka 53, mu Mudugudu wa Nyarucyamu III, Akagali ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga. Abaturanyi bavuze ko Ntigurirwa yinjiye mu rugo rwa Sinzabakwira saa […]

Continuer la lecture

Gen  James Kabarebe  yamennye ibanga  ryafashije ingabo z’u Rwanda gutsinda intambara y’abacengezi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko intambara y’abacengezi yatangiriye mu Majyaruguru y’u Rwanda ishyigikiwe n’abaturage, ariko abinjijwe mu gisirikare bavanywe mu gicengezi bafatanyije n’ingabo z’Inkotanyi bararwana ndetse batsinda intambara. Intambara y’abacengezi yabaye kuva mu 1997 kugeza mu 1998 ariko yashyizweho akadomo neza mu 2000. Yari […]

Continuer la lecture

Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda yaganiriye na mugenzi we wa Qatar

Minisitiri w’Umutekano Dr Biruta Vincent yahuye na mugenzi we wa Qatar, Sheikh Khalifa bin Hamad bin Khalifa Al Thani, baganira ku ngingo zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu byombi ndetse n’imikoranire mu guteza imbere umutekano.   Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2024, Amabasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko abo bayobozi bombi baganiriye ku […]

Continuer la lecture

MONUSCO iravugwaho ubugambanyi ifatanyije na FDLR

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, ryongeye gushinja Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) gukorana n’abarimo FDLR. FDLR ni umwe mu mitwe igize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo zimaze igihe zirwana na M23. Impande zombi kuri ubu zimaze icyumweru kirenga zirwanira muri […]

Continuer la lecture

Meya wa Rulindo n’uwahoze ari gitifu w’umurenge rurageretse, ubuyobozi bw’akarere na Njyanama barumye gihwa

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yongeye kujya mu mitsi na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo (NPSC) yari yamusabye gusubiza mu kazi Gitifu w’umurenge yirukanye amurenganya, ayumvisha ko ikwiye guha agaciro impamvu yashingiyeho yirukana uriya mukozi. Ku wa 7 Ukwakira ni bwo NPSC yari yandikiye Meya Mukanyirigira imwibutsa ko agomba gushyira mu bikorwa umwanzuro […]

Continuer la lecture

Gasabo: Umunyeshuri yishe mugenzi we

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, ni bwo inkuru yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko mu Karere ka Gasabo ku Ishuri Ribanza rya Ngara riherereye mu Murenge wa Bumbogo, umwana ashobora kuba yivuganye mugenzi we amukubise igipfunsi. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahamije aya makuru, abwira IGIHE dukesha iyi […]

Continuer la lecture

Umusore w’imyaka 28 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 3

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, mu Mudugudu wa Bisenyi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, mu Karere ka Rusizi, hafungiye Hagenimana Silas, umusore w’imyaka 28, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 3 amushukishije igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda 100. Umuturanyi w’umuryango w’uyu mwana avuga ko byabaye mu masaha ya saa tatu z’igitondo ubwo […]

Continuer la lecture