Shaddyboo yavuze ko yamaze guhinduka nyuma y’igihe yaraheranywe n’agahinda katumye yifuza gushakira amahoro aho atari, akishora mu nzoga.
Ni ubutumwa uyu mugore yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza uburyo yigeze kugira agahinda yatewe n’ibihe yanyuzemo ndetse aca amarenga ko yahindutse.
Ati “Uyu munsi nshaka gusangiza ikintu cyanjye bwite. Bamwe muri mwe mwibuka umugore mwabonaga mu ma mashusho yanjye ya kera. Nanjye ndamwibuka. Ariko mumenye ko atari we mugore ndi we uyu munsi.”
Uyu mugore avuga ko ubu yatangiye urugendo rwo guhinduka kandi hari itandukaniro hagati ye na Shaddyboo wo hambere.
Ati “Mu gihe kinini numvaga narazimiye, sinari nkiri njye wa nyawe, nahuye n’ububabare ngashakira amahoro ahantu hatashoboraga kuyampa by’ukuri.”
Shaddyboo yatangiye urugendo rwo kwereka abamukurikira amashusho yo mu bihe bye byahise mu rwego rwo kugira ngo bazabe abagabo bo guhamya ko guhinduka bishoboka.
Ati “Ni yo mpamvu ngiye kongera kubasangiza amwe mu mashusho yanjye ya kera. Si uko nicuza uwo nari ndi, ahubwo ni ukugira ngo abantu babone ko guhinduka bishoboka.”
Shaddyboo ushimira Imana yahinduye ubuzima bwe, ahamya ko urugendo rwe rushobora kubera urugero rwiza abandi bari kunyura mu bihe nk’ibye kandi abasaba kudaheranwa n’agahinda.
Yanaboneyeho gusaba buri wese uri guca mu bihe bikomeye kudashakira umuti wabyo mu kunywa inzoga nyinshi no kwishora mu biyobyabwenge.
Uyu mugore yongeye kugarukwaho cyane ubwo yashinjaga umuhanzi Yugi Umukaraza kumusambanya ku gahato nyuma yo kumusindisha.
Kugeza ubu dosiye y’uyu musore unakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Que pensez-vous de cet article ?
J'aime
Amour
Heureux
Haha
Triste

