Abasirikare bagera kuri 23 ba FARDC bagejejwe mu rukiko bashinjwa guhunga M23

Abasirikare 23 ba FARDC bitabye urukiko kuva ku wa Mbere, itariki 30 Ukuboza 2024 imbere y’urukiko rwa gisirikare rwimukiye muri Gereza ya Butembo, muri Lubero-Centre, nibura mu bilometero 50 uvuye ku murongo w’imbere w’urugamba. Nk’uko umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1 Grand Nord abitangaza, ngo aba basirikare barwanya inyeshyamba za M23 mu karere ka Lubero bakurikiranyweho […]

Continuer la lecture

Kigali: Ahantu hane hazaturikirizwa urufaya rw’urumuri mu kwinjira mu 2025

  Umujyi wa Kigali watangaje ko ahantu hane hazaturikirizwa urufaya rw’urumuri mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2024 no kwinjira mu mushya wa 2025. Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa X [Twitter], Umujyi wa Kigali watangaje ko ibi bikorwa bizabera ku i Rebero kuri Canal Olympia, Imbuga City Walk, Kigali Convention Centre no kuri Serena […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yashimye inzego z’ubuzima zarwanyije Marburg

  Perezida Paul Kagame yashimye abakozi bo mu nzego z’ubuzima, abakorerabushake n’abandi bose bagize uruhare mu guhangana n’Icyorezo cya Marburg. Yabigarutseho ku wa 30 Ukuboza 2024, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bari bakiriye Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye mu isangira ryo guherekeza umwaka ryabereye muri Kigali Convention Centre. Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo umwaka wa […]

Continuer la lecture

Menya ahazarasirwa ibishashi byo kwishimira gusoza umwaka muri Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ahantu hane hazarasirwa ibishashi by’umuriro (fireworks) mu rwego rwo kwishimira gusoza umwaka neza wa 2024 no gutangira uwa 2025. Ni ibintu bisanzwe bikorwa muri uwo mujyi buri saa sita z’ijoro zo ku itariki ya 1 Mutarama ya buri mwaka, aho u Rwanda n’Isi muri rusange baba bishimira umwaka mushya […]

Continuer la lecture

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza afungiwe kubeshya se ko yashimuswe akamwoherereza 100.000 Frw

Kamanzi Donton w’imyaka 21, wiga mu mwaka wa mbere wa kaminuza muri Tumba College of Technology iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gukwiza ibihuha ko yashimuswe n’abagizi ba nabi, se akamwoherereza 100.000 by’amafaranga y’u Rwanda. Uyu musore ukomoka mu Kagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, afungiye kuri Sitasiyo […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Umugabo yafashwe yibye inkwavu 5 n’ingurube 1avuga ko yashakaga ay’iminsi mikuru

Bariyanga Alphonse w’imyaka 30 ubwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Miraramo, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, afite inkwavu 5 n’ingurube 1 yibye, yavuze ko yashakaga amafaranga y’iminsi mikuru. Ibyo byibwe umuturage wo mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Sure, Umurenge wa Mushubati mu nah oho mu Karere ka Rutsiro. Umwe mu […]

Continuer la lecture

Kazungu,Karenzi na Ricard Ishimwe nabasezeye Fine FM

Abanyamakuru babiri bamenyerewe mu mwuga w’itangazamakuru, Karenzi Sam na Kazungu Claver, bamaze gusezera bagenzi babo bakoranaga kuri Fine FM bababwira ko guhera ku wa Mbere tariki 30 Ukuboza, batazongera kugaragara mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire. Kazungu Claver abicishije ku rubuga ahuriraho na bagenzi be yaje kubandikira ababwira ko atazongera kumvikana kuri Fine FM kubera akandi kazi […]

Continuer la lecture

NESA yatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri bagiye gusubira kwishuri

Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA cyatangaje gahunda y’ingendo z’abanyeshuri mu gutangira igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2024-2025, zizatangira kuva tariki 3 kugeza kuri 6 Mutarama 2025. NESA yabitangaje kuri uyu Gatanu tariki 27 Ukuboza mu itangazo yashyize ahagaragara rigaragaza ko ingendo zizatangira ku wa Gatanu tariki 3 Mutarama 2025 zikazasoza ku wa Mbere tariki […]

Continuer la lecture

Amavubi yahize gutsinda Sudan y’Epfo

  Kevin Muhire uyobora bagenzi be basangiye gukinira Ikipe y’igihugu, Amavubi, yasezeranyije Abanyarwanda ko bazatsinda umukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo. Uwo mukino witeguwe na benshi barimo na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire. Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo uzabera kuri Stade Amahoro. Uzaba ari uwo kwishyura kuko ubanza uherutse kubera i Juba muri Sudani […]

Continuer la lecture

Rutangarwamaboko yagaye The Ben n’umugore we

Umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yanenze Mugisha Benjamin uzwi mu muziki nka The Ben ashinja kwanika ku gasozi inda y’umugore we, Uwicyeza Pamella. Rutangarwamaboko usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye Ku Muco, yakomozaga ku mafoto ya Miss Pamella ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inda ye akuriwe. Ni amafoto bigaragara ko yafatiwe […]

Continuer la lecture

Mu bihe bya Noheli umutekano wagenze neza -RNP

Polisi y’Igihugu yavuze ko mu bihe bya Noheli, abantu 2 bahitanwe n’impanuka zirimo iyabereye mu Mujyi wa Kigali n’iyabereye mu muhanda Gicumbi-Nyagatare, gusa muri rusange umutekano ukaba waragenze neza. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze  ko muri rusange kuri Noheli umutekano wagenze neza mu Gihugu hose. Abatuye mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero […]

Continuer la lecture