Dore ibyiza byo kubaho Utuje kandi Uvuga make.

Wigeze ubona umuntu utajya azamura ijwi rye iyo ari gutongana? Wa muntu haba ikibazo abantu bose bakabura amahwemo, ariko we akaba atuje? Wa muntu utavuga amagambo menshi y’ubusa ahubwo akavuga make y’ingenzi? Uwo muntu aba afite imbaraga nyinshi kurusha uko abantu babitekereza. Abantu benshi bitiranya gutuza no kutita ku bintu. Batekereza ko umuntu uvugira hejuru […]

Continuer la lecture

Ku myaka 14 agiye guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga.

Mu gihe abana benshi bari mu myaka iri hagati ya 6 na 10 usanga baba bakiri mu mashuri abanza biga gusoma, kwandika no kubara, umwana w’umukobwa umwe ukomoka muri Mexico we ntiyigeze agira umwanya wo kunyura muri ibyo byiciro kubera ubwenge budasanzwe afite. Uyu mwana w’umukobwa yitwa Adhara Pérez Sánchez, wavutse mu 2011, amaze kwamamara […]

Continuer la lecture

Abafana b’Ikipe ya Scoltland banyweye inzoga za Boston zirashira

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye rwa Sam Adams, rwatangaje ko utubari two mu Mujyi wa Boston, mu mpera z’icyumweru gishize twabuze inzoga ikorwa n’uru ruganda “Boston Lager” nyuma y’uko abafana b’ikipe y’igihugu ya Scotland bitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bayinyoye ku rugero rurenze uko byari bisanzwe. Nk’uko uru ruganda rwabitangaje, aba bafana banyoye iyi nzoga […]

Continuer la lecture

Ibiciro by’udukingirizo bigiye kwiyongera kubera intambara ya Iran na Amerika.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Karex rwo muri Malaysia rukora udukingirizo twinshi ku Isi rwatangaje ko rugiye kuzamura ibiciro byatwo ku kigero cya 30% kubera uburyo intambara ihuza Amerika na Iran ikomeje gutuma ibikoresho byifashishwa mu kudukora bibura. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’uru ruganda, Goh Miah Kiat mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho yavuze ko gukora udukingirizo bisigaye bigoye […]

Continuer la lecture

Ghana: Umusore yatawe muri yombi azira kwiba igifaru.

Umusore w’imyaka 26 ukomoka muri Ghana, yatawe muri yombi nyuma yo kwiba imodoka y’intambara (igifaru) ya polisi, mu gace ka Nkawie, mu karere ka Atwima Nwabiagya South, mu ntara ya Ashanti. Uwo musore witwa Ebenezer Frimpong yafashwe nyuma yo gukurikiranwa n’itsinda ryihariye rya SWAT rigizwe n’abapolisi barindwi, rimufatira mu muhanda wa Abuakwa–Kumasi. Raporo ya Polisi […]

Continuer la lecture

Uganda:Arembejwe n’inkoni yakubiswe yigize Yezu.

Dennis Zziwa wiga mu mwaka wa kabiri mu Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza ya Kampala International University, arembeye mu bitaro kubera inkoni yakubiswe, ubwo yari mu mukino yagaragayemo yigize Yezu. Dennis Zziwa yakubiswe ku wa 3 Mata 2026, ku wa Gatanu Mutagatifu, ubwo we na bagenzi be bari mu mukino ushushanya inzira y’Umusaraba Yezu yakoze mbere […]

Continuer la lecture

Ibyihariye ku buryo bugezweho bwo kwiteresha ibinure by’abapfuye hongerwa ubwiza.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hadutse uburyo bushya bw’ubuvuzi bugamije ubwiza aho abaganga bakoresha ibinure by’abantu bapfuye bakabitunganya neza bakabitera abantu bashaka kongera ingano y’ikibuno, amabere n’igituza batagombye kubagwa nk’uko bisanzwe bikorwa. Ni buryo bamwe mu mbuga nkoranyambaga bahaye izina rya ‘zombie filler’ bitewe n’uko ari bushya mu by’ubuvuzi bugamije kwita ku bwiza n’imiteterere. […]

Continuer la lecture

Icyo wamenya ku munsi mpuzamahanga wo kubeshya.

Umunsi mpuzamahanga witiriwe umunsi wo kubeshya, uba rimwe buri mwaka buri kuwa 1 Mata. Ni umunsi wihariye kandi utangaje abantu benshi bizihiza. Kuri uyu munsi hakunze kubaho gutebya cyane, kugera n’aho umuntu umubwira ikintu cya nyacyo ariko akanga kucyemera akeka ko umubeshya. Nk’uko bisanzwe iyo umuntu akubeshye, uramurakarira ariko kuri uyu munsi habonekana kwisanzura maze […]

Continuer la lecture

Polisi yafunze umugore wakase igitsina cy’umugabo we

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugore witwa Susan Namuganza, w’imyaka 34, nyuma y’ibyumweru birenga bitatu yihishe, akekwaho guca igitsina cy’umugabo we, Moses Kawubanya. Iki gikorwa kibabaje cyabaye ku itariki ya 10 Kamena ubwo Namuganza yakase igitsina cy’umugabo we akoresheje ikintu gityaye, nyuma akamuhunga. Umuvugizi wa Polisi mu karere ka Busoga y’Amajyaruguru, Micheal Kasadha, yemeje […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Umugeni yahisemo gutega moto agiye gusezerana

Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke bashimye umugeni wanze kwisumbukuruza akodesha imodoka atabifitiye ubushobozi, agahitamo gutega moto agiye gusezerana imbere y’Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2024, mu Murenge wa Shangi kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi habereye igikorwa cyo gusezeranya imiryango yari isanzwe ibana ariko itarasezeranye imbere y’Imana. Mu […]

Continuer la lecture