Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’lsukura (WASAC Group) cyatangaje ko kubera igabanyuka ry’amazi muri iki gihe cy’impeshyi, hashyizweho gahunda yo kuyasaranganya, bityo ko abantu bakwiye kuyakoresha neza
Mu itangazo WASAC yashyize hanze ku wa Kabiri tariki 30 Kamena 2026, yasabye abaturarwanda ko kubera isaranganywa amazi ashobora kubura aho batuye bityo ko bakwiye kuyabika no kuyakoresha neza.
Itangazo rigira riti “Turakangurira abafatabuguzi bacu gukoresha amazi neza, by’umwihariko, gushaka uburyo bwo kubika ayo kwifashisha mu minsi atarimo gutangwa aho batuye.”
Iri saranganya rizibanda mu bice byagezweho n’ingaruka ry’igabanyuka ry’amazi cyane cyane mu turere tw’Umujyi wa kigali no mu nkengero zawo. Ni ukuvuga Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Bugesera, Kamonyi na Rwamagana.
Iri saranganya ryatangiye gukurikizwa guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2026.
WASAC yibukije abakoresha amavomo rusange ko ijerekani y’amazi igurwa amafaranga 20, kandi ko ntawemerewe kwitwaza iki gihe cy’impeshyi ngo ayatangire ikindi giciro kitari icyo.
Que pensez-vous de cet article ?
J'aime
Amour
Heureux
Haha
Triste

