Abantu 30 bahitanwe n’igitero cy’u Burusiya i Kyiv

NOUVELLES Politique

Abantu 30 bahitanwe n’igitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote na misile u Burusiya bwagabye  ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira  mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2026.

‎Umuyobozi w’Igisirikare cya Ukraine i Kyiv, Timur Tkachenko, yatangaje ko abantu 91 bakomerekeye muri icyo gitero ndetse ko kibasiye sitasiyo y’imbangukiragutabara  zikangirika.

‎Umuyobozi w’umujyi, Vitali Klitschko, yavuze ko ari cyo gitero gikomeye kurusha ibindi byose bimaze kugabwa kuri Kyiv.

‎Nubwo hari ibitero byinshi  byabanje byahitanye abantu benshi kurushaho, iki  cyo cyakoreshejemo umubare munini cyane wa drones na misile, byibasira ibice byinshi bitandukanye by’umujyi wa Kyiv, gusa abaturage bo mu bice  byinshi by’uyu mujyi bahise bimurwa nyuma y’uko ibisasu bihaguye mu rwego rwo kubacungira umutekano.

‎Ni igitero cyabaye nyuma y’umuburo wa Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, wari watangarije abaturage ba Ukraine ko u Burusiya buri gutegura igitero.

‎U Burusiya bwatangaje ko bwari bugambiriye kurasa ku nganda bukeka ko zikora ibikoresho bya gisirikare, ndetse  ko  bihoreraga ku bitero Ukraine imaze iminsi igaba ku bikorwa remezo by’abasivili ku butaka bw’u Burusiya.

‎Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida W’u Burusiya Kremlin,  Dmitry Peskov, yavuze ko igihugu cye kizakomeza kongera igitutu kuri Leta ya Kyiv kugeza igihe kizaba kigeze ku ntego zacyo.

‎Ukraine yahise yamaganye ayo magambo, ishimangira ko u Burusiya bwibasiye ahantu hatuwe n’abaturage, kandi ko bidakwiye kugereranya ibikorwa by’igihugu cyatangije intambara n’iby’igihugu kiri kwirwanaho.

‎Intambara Ukraine ihananyemo n’u Burusiya yatangiye mu 2022, gusa mu minsi ishize yongeye gukaza umurego nyuma y’uko Ukraine igaragaje imbaraga igatangira kugaba ibitero bikomeye imbere mu Burusiya, n’abwo bugasubizanya uburakari bwinshi.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *