Umutekano ujyanye no kubaho kwacu ntabwo tuwushakira gushimwa n’abahandi: Perezida Kagame

NOUVELLES Politique

Perezida Paul kagame yatangaje ko intego y’urugamba rwo kubohora igihugu yari iyo gusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe ashimangira ko umutekan w’igihugu udashingiye ku gushimwa n’abandi.

Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo yagejeje ku Abanyarwanda ku munsi wo Kwibohora uri kwizihizwa ku nshuro ya 32.

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yatangiye ashima Ingabo zari iza RPA kubera ubutwari n’ubwitange bagize mu rugamba rwo guhindura amateka y’igihugu.

Yagize ati “Ndagira ngo ntangire nshimira ingabo zari iza RPA kubera ubutwari n’ubwitange bagize ku byahinduye amateka y’igihugu cyacu.” 

Yongeraho ko nubwo benshi muri bo batagize amahirwe yo kugera kuri uyu munsi, ibyo barwaniye bigaragarira mu Rwanda ruriho ubu.

Mu butumwa bwe, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye arimo politiki yo guheza, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri. Ati “U Rwanda rwamaze imyaka myinshi muri politiki yo guheza, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri.”

Yagaragaje ko intego y’urugamba rwo kwibohora yari ugusubiza Abanyarwanda icyubahiro n’agaciro bambuwe, agira ati “Intego y’urugamba rwo kwibohora yari iyo gusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe: kubaho mu cyubahiro kandi bafite agaciro.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe, ibitekerezo bibi bitarazima burundu, agira ati “Icyakora, ibyo bitekerezo bibi ntabwo byazimye burundu.”

Yashimangiye ko umutekano n’imiyoborere myiza ari umusingi w’ibyagezweho byose. Ati: “Umutekano n’imiyoborere myiza ni umusingi w’ibyo twagezeho byose.”

Mu magambo akomeye yagaragaje icyerekezo cy’igihugu, yagize ati: “Umutekano ujyanye no kubaho kwacu ntabwo tuwushakira gushimwa n’abahandi.”

Yongeyeho ko tudafite umutekano nta kindi cyabaho, agira ati “Tudafite umutekano nta kindi cyashoboka.”

Perezida Kagame yibukije ko igihugu kizakomeza kuba maso, ati: “Ibyabaye hano muri iki gihugu cyacu ntibizongera, ku mpamvu imwe yumvikana: ntabwo tuzabyemera.”

Yavuze ko urubyiruko rugomba kumva inshingano zarwo, agira ati: “Nk’abababanjirije, urubyiruko rw’uyu munsi rugomba kumva neza ko nta wundi ufite inshingano ku Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo.”

Yasoje ashimangira ko urugendo rwo kwibohora ruzakomeza, ati “Niyo mpamvu kwibohora bitazigera birangira, ahubwo bizakomeza kujyana n’igihe.”

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza wo kwibohora, ashimangira ko ubumwe n’ubwumvikane ari byo bizakomeza kubaka ejo hazaza h’igihugu.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *