“Ntabwo byari ukwanga” – Ntore Habimana na Axel Mpoyo bavuga ku bihano bahawe.

NOUVELLES Sports

Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo bakinira APR BBC baherutse guhagarikwa umwaka umwe mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda na FERWABA, batangaje ko batigeze banga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, ahubwo ko ibyabaye byaturutse ku biganiro bitarangiye hagati yabo n’Ishyirahamwe.

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Imikino ya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko ryahagaritse aba bakinnyi bombi nyuma yo kuvuga ko banze kwitabira ubutumire bwo kujya mu Ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya FIBA, nyamara amakipe yabo yari yabatanze.

Mu itangazo ryabo, FERWABA yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko ya FIBA ndetse n’imyanzuro y’Inteko Rusange igenga inshingano z’abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu.

Icyakora, Ntore Habimana yavuze ko atigeze yanga gukinira Ikipe y’Igihugu cyangwa ngo yange ubutumire bwa FERWABA, ndetse yitabiraga imyitozo yose yari yasabwe.

Ati: “Sinigeze mvuga oya cyangwa ngo nange ubutumire. Nari nkiri kwitabira imyitozo yose twari twasabwe kwitabira, nta kintu na kimwe nakoze cyari gutuma bafata iki cyemezo mu buryo bwihuse.”

Yongeyeho ko yatunguwe n’uburyo ibihano byafashwe vuba, ndetse akavuga ko iyo harebwa ibyo amaze gukorera u Rwanda mu myaka irenga itanu akinira Ikipe y’Igihugu, harimo n’amarushanwa ya AfroBasket, amajonjora y’Igikombe cy’Isi n’andi menshi, byari bikwiye ko habaho ibiganiro mbere yo gufata umwanzuro.

Ntore yanavuze ko ikibazo cyari kikiri mu biganiro n’Ishyirahamwe ku byo ryari ryamugejejeho.

Ati: “Ndashaka kubishyiraho umucyo. Baduhaye ibyo bifuza kuduha, nanjye mbasubiza mbagezaho icyifuzo cyanjye. Ntabwo byari ukwanga.”

Ku ruhande rwa Axel Olenga Mpoyo, yavuze ko na we yatunguwe n’ibihano kuko yari yarasubije FERWABA mu ibaruwa isobanura impamvu ze zirimo uburwayi, akazi kenshi yari afite ndetse n’ibijyanye n’ubwishingizi, ariko agaragaza ko yiteguye gukinira Igihugu igihe impande zombi zari kuba zumvikanye.

Ati “Ntabwo nigeze nanga. Muri iyo baruwa navuze ko niteguye gukora ibishoboka byose ku bw’igihugu kandi nizeye ko twari kugera ku mwanzuro uhuje impande zombi.”

Axel yavuze ko nyuma y’iyo baruwa yahuye n’abayobozi ba FERWABA, bagirana inama y’iminota hagati y’itanu n’icumi baganira ku buzima bwe, imvune n’ibindi, bamubwira ko bazamusubiza nyuma.

Ati: “Bambwiye ko bazansubiza nyuma y’iyo nama, ariko icyo ni cyo kiganiro cya nyuma nagiranye na FERWABA mbere yo kumenya ko nahagaritswe.”

Aba bakinnyi bombi bahuriza ku kuba batarigeze banga gukinira Ikipe y’Igihugu, ahubwo bakavuga ko habayeho kutumvikana mu biganiro bagiranaga na FERWABA mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kubahagarika umwaka umwe mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda.

Ku ruhande rwa APR BBC, n’Umunyamabanga Mukuru, Kalisa Salongo Eric yavuze ko nk’ikipe ya APR BBC itumva ukuntu umwanzuro wo guhagarika abakinnyi bayo wihuse cyane, aho gufata umwanya uhagije ngo usuzume iby’iki kibazo.

Salongo yakomeje avuga ko Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyo nk’abakinnyi ba APR BBC bitabiriye imyitozo y’ikipe y’Igihugu tariki 20 Kamena n’ubwo uwo munsi batakoranye na bagenzi babo kubera ibibazo by’imvune.

Ibi bigaragaza ko bari bafite ubushake bwo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu ndetse no kubaha ko ikipe yabo yari yabarekuye nk’uko uyu Munyamabanga Mukuru wa APR BBC abisobanura.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *