Kwibuka32: Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ‘Walk to Remember’ n’Umugoroba wo Kwibuka

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Urugendo rwo Kwibuka ruzwi nka ‘Walk to remember’ ndetse n’Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 32 no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uru rugendo rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, rwitabiriwe n’urubyiruko mu ngeri zitandukanye, abahanzi, abakoresha imbuga nkoranyambaga, abanyamakuru, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakinnyi ba […]

Continuer la lecture

Nta bihano cyangwa ibitutsi byahindanya icyubahiro n’ubunyangamugayo bwa RDF- Perezida Kagame.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano zarwo zifite icyubahiro n’ubunyangamugayo zikesha imyitwarire myiza, kandi ko bidashobora guhindurwa n’ibihano cyangwa ibitutsi bituruka mu mahanga. Kuri uyu wa 7 Mata 2026, ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame yatangaje […]

Continuer la lecture

Ibyo barimo ni urusaku – Kagame ku bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko abirirwa mu nama zo kugirira nabi u Rwanda ntacyo bazageraho, yemeza ko Jenoside itazongera kuba mu Rwanda. Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bahisemo kongera kubaka Igihugu bafatanyije bose hamwe, ibyo bikajyana n’isezerano ryo kutazigera na rimwe bemera ko politiki ya Jenoside yongera kugira aho ishinga […]

Continuer la lecture

‘U Rwanda ntirwapfa kabiri’ – Perezida Kagame.

Perezida Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko u Rwanda rutazongera gupfa ukundi kuko bidashoboka ko rushobora gupfa kabiri, bityo ko uwabigerageza bitamuhira. Ibi Perezida Kagame yabivugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida wa Repubulika yashingiye ku buhamya bwari bumaze gutangwa na Theoneste Ngiruwosanga […]

Continuer la lecture

Mu Mahanga: Ukraine yarashe ububiko bwa peteroli bw’u Burusiya.

Igisirikare cya Ukraine cyigambye igitero cyangije icyambu cya Ust-Luga, kiri mu bya mbere bikoreshwa n’u Burusiya bwohereza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga Mu ijoro rishyira kuwa 7 Mata 2026 ni bwo Ukraine yagabye iki gitero, ndetse imaze igihe igaba ibyibasira inganda n’ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli by’u Burusiya mu rwego rwo gukoma mu nkokora ubukungu bwabwo. […]

Continuer la lecture

Iran yahize kugaba ibitero ku bubiko bw’amakuru bwa Stargate

Iran yatangajeko ko izagaba ibitero ku bundi bubiko bw’amakuru [artificial intelligence data centers] mu Burasirazuba bwo Hagati mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyize mu bikorwa ibyo zimaze iminsi zivuga. Igisirikare cya Iran cyashyize hanze amashusho agaragaza igitero cyagabwe ku gikorwaremezo cya Stargate muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Stargate ni umushinga w’ubufatanye ufite agaciro […]

Continuer la lecture

Kwibuka 32: Dukeneye kwigira ku makosa y’ubushize no kurinda abariho – Antonio Guterres

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres, yifatanyije n’u Rwanda n’Isi yose muri rusange kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa. Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026 Abanyarwanda n’isi yose baribuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye […]

Continuer la lecture

Umunyamakuru watangaje mbere ibyo gutabara umusirikare wa Amerika muri Iran agiye kubiryozwa.

Donald Trump yatangaje ko ashaka gusobanuza umunyamakuru watangaje bwa mbere ko umupilote wari mu ndege yahanuriwe muri Iran yatabawe, aho yakuye ayo makuru agaragaza ko azamufunga mu gihe atamubwira aho yakuye amakuru yatangaje. Yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku Biro bye ku wa 06 Mata 2026. Trump yakunze kwinubira uburyo abanyamakuru batangaza ibiri kubera […]

Continuer la lecture

Kwibuka 32: Bimwe mu byabaye ku ya 07/04/1994, Hashyizweho bariyeri, Abatutsi batangira guhigwa no kwicwa.

Imyaka 32 irashize habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe. Ababaye muri aya mateka ashaririye babyibuka nk’ibyabaye ejo hashize kubera ubugome bw’indengakamere bw’abahigaga n’abicaga Abatutsi icyo gihe. Kuva tariki 07 Mata 1994 Abatutsi batangiye kwicwa mu bice binyuranye by’Igihugu. Dore bimwe mu byabaye kuri iyi tariki… Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira […]

Continuer la lecture

“Kwibuka ni ibya buri muntu wese, bikaba umwihariko ku Banyarwanda”-Dr Murangira

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangir B Thierry, yavuze ko iyo abantu basobanukiwe impamvu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibya buri wese, bituma birinda ibyaha. Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mata 2026, mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri Tereviziyo y’u Rwanda.  Ni  mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda rwifatanye n’Isi […]

Continuer la lecture

Ku wa 6 Mata 1994: Itangira ry’icuraburindi ku Batutsi.

Ku wa 6 Mata 1994 ni itariki yatangiriyeho ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aho uyu mugambi wari umaze imyaka myinshi utegurwa kuva kuri butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashyiraga imbere politiki y’ivangura. Uyu mugambi watangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal […]

Continuer la lecture