Afurika y’Epfo imaze gutunganya amadosiye ibihumbi 53 y’abanyamahanga igomba kwirukana.

NOUVELLES

Afurika y’Epfo yatangaje ko mu byumweru bishize yatangiye gutunganya amadosiye y’abanyamahanga 53.449 bagomba gusubizwa mu bihugu bakomokamo.

Iyi mibare yatangarijwe i Pretoria na Minisitiri w’Ubutabera, Mmamoloko Kubayi, usanzwe ari n’Umuyobozi wa Komite ihuriweho na za minisiteri ishinzwe ibikorwa by’abimukira (Inter-Ministerial Committee on Migration – IMC), ubwo yatangaga amakuru ku ngamba za Leta zigamije gucunga neza ibibazo by’abimukira.

Kubayi yavuze ko inzego za Leta zakajije umurego mu kongera umutekano ku mipaka y’igihugu, gukaza ubugenzuzi ku bijyanye n’abinjira n’abasohoka ndetse no guhangana n’amakosa ajyanye no kutubahiriza amategeko agenga abimukira.

Yongeyeho ko abaturage b’ibihugu bya Malawi, Zimbabwe na Mozambique ari bo bagize umubare munini w’abamaze gutunganyirizwa amadosiye yo koherezwa mu bihugu byabo.

Minisitiri Kubayi, yavuze kandi ko ibi bikorwa bitagarukira gusa mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), ahubwo byageze no ku bindi bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika.

Nk’uko Leta ibitangaza, abanyamahanga 2.615 bamaze gutunganyirizwa amadosiye yo koherezwa mu bihugu biri mu majyaruguru ya Afurika, barimo 1.159 bagomba gusubizwa muri Nigeria, 939 muri Uganda, 431 muri Kenya na 86 muri Repubulika ya Congo.

Minisiteri y’Umutekano yavuze ko ibigo bitunganyirizwamo dosiye z’abimukira bikomeje kugira akazi kenshi kubera abimukira batagira ibyangombwa bakomeje kubigana.

Minisiteri Matsaung yavuze ko ikigo cya Musina Repatriation Centre, giherereye hafi y’umupaka wa Beitbridge uhuza Afurika y’Epfo na Zimbabwe, kizakomeza gukora ku bushobozi bwacyo bwose kubera ko hakomeje kugera abimukira badafite ibyangombwa.

Ku wa 10 Nyakanga 2026 honyine, iki kigo cyatunganyije amadosiye y’abantu 2.500 bagomba koherezwa mu bihugu byabo, aho benshi muri bo bari abaturage ba Malawi na Zimbabwe.

Afurika y’Epfo ikomeje gahunda yo gushakisha abaturage bayibamo badafite ibyangombwa. Icyakora iki kibazo cyinjiwemo n’abaturage ba Afurika y’Epfo aho bagirira nabi abanyamahanga babaziza ko ari bo ntandaro yo kubura akazi n’ibindi, ibintu bimaze iminsi bishwanisha Pretoria n’ibindi bihugu.

Ku rundi ruhande, abaturage benshi bo mu bindi bihugu bya Afurika basaba abirabura bo muri Afurika y’Epfo kutibagirwa inkunga n’ubufatanye bahawe n’abandi Banyafurika mu gihe cy’urugamba rwo kurwanya ‘apartheid’.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *