Umunyezamu Ntwari Fiacre yabonye ikipe nshya

NOUVELLES Sports

‎Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Ntwari Fiacre, yatijwe mu ikipe nshya ya Kruger United ikina Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo avuye muri Kaizer Chiefs

Uyu munyezamu w’imyaka 26 yahawe amasezerano y’umwaka umwe w’intizanyo kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina bityo yongere agarure icyizere ndetse n’urwego rwe rwo hejuru.

‎Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Kaizer Chiefs isinyishije Renaldo Leaner wavuye muri Sekhukhune United bituma Ntwari abura mu bakinnyi berekeje mu mwiherero w’imyiteguro muri Espagne.

‎Ubuyobozi bwa Kaizer Chiefs bwahisemo kumutiza aho kumugurisha burundu kuko bagifitanye amasezerano azageza muri Kamena 2028, bukaba bumubona nk’umukinnyi ufite agaciro mu gihe kizaza.

‎Urugendo rwa Ntwari muri iyi kipe y’ubukombe rwaranzwe n’imbogamizi zirimo kubura umwanya ubanza mu kibuga no kugirana ubwumvikane buke n’abatoza nyuma y’umukino wa Carling Knockout Cup yakinnye na Stellenbosch FC.

‎Muri uyu mukino yanze kuva mu kibuga ubwo umutoza yamusabaga gusimburwa, biba intandaro yo gushyirwa inyuma y’abandi banyezamu barimo Brandon Petersen n’abandi bari bamaze kwigaragaza cyane.

‎Kruger United iherutse kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere ivuye muri Motsepe Foundation Championship yari ikeneye umunyezamu ufite ubunararibonye nka Ntwari kugira ngo ayifashe kuguma muri Betway Premiership.

‎Uyu mukinnyi umaze gukinira Amavubi imikino isaga 25 yageze muri Kaizer Chiefs mu 2024 aguzwe ibihumbi 275 by’amayero avuye muri TS Galaxy.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *