Gisagara: Hatahuwe litiro 3,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zakorwaga mu ruvangitirane rw’ibishobora kubyara uburozi

Éducation et Santé NOUVELLES

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, bamennye litiro zirenga 3,000 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “Nyirantare”, zafatiwe mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Bwinyambo, Akagari ka Rwanza, Umurenge wa Save.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko izi nzoga zafashwe ziramennwa nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ndetse n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’abaturage twamennye ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bingana na litiro zirenga 3,000 byengerwaga mu rugo rw’umuturage akabiha abaturage, ababeshya ko ari urwagwa. Yashyiragamo ibintu bitandukanye bigizwe n’uruvangavange rushobora kubyara uburozi, nk’uko ababikoraga babyivugiye. Turagira inama abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukora, gucuruza no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko byangiza ubuzima bwabo, kandi ubifatiwemo wese ahanwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya kuko ari icyaha. Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe kuko ari yo adufasha gukumira ibikorwa nk’ibi bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.”

Umwe mu bengeraga izi nzoga yemeye ko yazikoraga, anasobanura bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu kuzenga.

Yagize ati: “Twakoreshaga isukari, amazi n’umusemburo wa Pakimaya, ubundi tukaziranguza abaturage tubabwira ko ari urwagwa kandi twengaga nyinshi cyane. Ndasaba imbabazi abazinywaga kuko nubwo twazengaga tukazicuruza twabaga tuzi neza ko zitujuje ubuziranenge kandi zishobora guteza ingaruka ku buzima bw’abazinywa.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko izi nzoga zitujuje ubuziranenge zimaze igihe zibangiriza imibereho, kuko usibye guteza uburwayi, zinatera amakimbirane mu miryango, urugomo ndetse n’ibindi byaha.

Umuturage witwa Nyirabigwi Pierre yagize ati: “Hari abantu banywaga izi nzoga bagahita batakaza ubwenge, bagataha bateza amakimbirane mu ngo zabo. Turashimira Polisi n’izindi nzego kuko ibikorwa nk’ibi biduha icyizere cy’umutekano n’ubuzima bwiza.”

Undi na we witwa Nyirandikubwimana Claudine yagize ati: “Izi nzoga zatumaga bamwe batitabira akazi, amafaranga bakayarangiza banywa, abana babo bakabaho nabi. Turashimira ubufatanye buri hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano kuko bugenda butanga umusaruro.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Save, Murenzi Augustin, yavuze ko gukumira no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge biri mu bikorwa byashyizwemo imbaraga hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubaka umutekano urambye.

Yagize ati: “Kurwanya izi nzoga ni ibintu twashyizemo imbaraga, gusa hari bake baduca mu rihumye bagatsimbarara ku kwenga izi nzoga. Izi twangije uyu munsi abazengaga bashyiragamo ibintu bitandukanye birimo isukari na Pakimaya, ibyo byose twabibonye. Turakomeza gukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage kugira ngo ibikorwa nk’ibi bicike burundu, bityo ubuzima bw’abaturage burusheho kurindwa.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gisagara, SSP BT Karekezi, yashimangiye ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano ari bwo bukomeje gutanga umusaruro mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Yagize ati: “Turasaba abaturage kutihanganira umuntu wese ukora, ubika cyangwa ucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Amakuru batanga ku gihe ni yo adufasha gukumira ibyaha mbere y’uko bigira ingaruka ku baturage. Turashishikariza abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi kuko byangiza ubuzima bw’abantu.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo tuzihanganira ibikorwa bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abakora ibi bikorwa babiryozwe, kandi abaturage bakomeze kubaho batekanye.”

Iki gikorwa kiri mu ngamba Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego bakomeje gushyira mu bikorwa mu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ubujura, n’ibindi

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *