UTUNTU N'UTUNDI
Yishe inshuti ye ayiziza umugati w’umukunzi we
Iperereza ryakozwe muri Pakisitani rivuga ko umusore yarashe inshuti ye irapfa ayiziza kuruma ku mugati w’umukunzi we.
Ukekwaho icyaha Daniyal Nazeer, uzwi nk’umuhungu w’umukuru wa Polisi uri mu kiruhuko cy’izabukuru (SSP) Nazir Ahmed Mirbahar, bivugwa ko yishe inshuti ye yamusanze mu rugo rwe i Karachi.
Iperereza ku byabaye ku ya 8 Gashyantare ryasojwe ku wa gatatu ko Ali Keerio, ashobora kuba yararashishijwe imbunda y’umuzamu nyuma y’uko ku mugati [Burger] y’umukunzi wa Nazeer.
Bivugwa ko ushinjwa yatumije ’zinger burger’ ebyiri kuri we n’umukunzi we Shazia, mbere yuko inshuti ye yinjira ikarya k’uy’umukunzi we atabishaka.
Keerio yagize ’ibikomere bikomeye’ nyuma yo kuraswa,aza gupfa ari mu nzira yerekeza ku bitaro.
Nyuma y’iperereza rimaze amezi arenga abiri rikorwa, abarishinzwe banzuye ko uyu muhungu w’umupolisi ashobora kuba yararakaye kubera ko inshuti ye yarumye kuri iriya burger.
Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru The Week,ushinzwe iperereza yavuze ko ’Daniyal yarwanye na Ali kubera impamvu yariye kimwe cya kabiri cya burger y’umukunzi we nta ruhushya kandi nta burenganzira uyu mukobwa amuhaye.
Uyu muyobozi yongeyeho ati: ’Twafashe uregwa kandi ari muri gereza ategereje kuburanishwa.’
Ali Keerio yiswe umuhungu w’umucamanza w’intara y’akarere ka Karachi, Javed Keerio.