UTUNTU N'UTUNDI
Umupadiri yarumye umugore mu gihe cyo guhazwa
Umupadiri Gatolika wo muri Florida, muri Amerika, arashinjwa gukomeretsa umugore bari mu misa nyuma yo kumuruma amuziza kumutesha umutwe mu gih cyo guhabwa ukarisitiya
Uyu mugore yabwiye abapolisi bo muri St. Cloud ko amakimbirane yatangiye ubwo padiri yangaga kumuha isakaramentu.
Ati: “Ntabwo yampaye ukarisitiya. Sinzi niba byatewe n’uko nari nambaye cyangwa ikindi kintu”.
Umutangabuhamya yagize ati: “Yagerageje kuyishyira [ukaristiya] mu kanwa ke ku gahato hanyuma uyu mugore ayikuramo padiri aramubwira ati:” Oya, ntubikore,maze agerageza kongera kuyitamika[uyu mugore]. Nibwo padiri yahise agira umujinya [aramuruma] .”
Padiri afite inkuru itandukanye ku byabaye.
Yavuze ko uyu mugore yitabiriye misa ya mbere ariko ko asa nk’utazi ibijyanye na ukarisitiya, ariyo mpamvu yayimwimye.
Nk’uko uyu mupadiri abitangaza, ngo guhangana byabaye igihe uyu mugore yagarukaga mu misa ya kabiri hanyuma akitwara nabi mu gihe cyo guhazwa.
Uyu mupadiri yavuze ko yabwiye uyu mugore ati:”Ntabwo nagucira urubanza. Ndakubaza niba wihannye [gusaba penetensiya] nyuma ya Misa [ya mbere]. Niba utabikoze, sinshobora kuguhaza. Namurumye, ntabwo mbihakana. Nirwanagaho njye n’isakaramentu.”
Padiri yashimangiye ko ibikorwa bye byari bigamije “kurinda isakaramentu.”