Connect with us

UTUNTU N'UTUNDI

Nyamasheke: Umugeni yahisemo gutega moto agiye gusezerana

Published

on

Abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke bashimye umugeni wanze kwisumbukuruza akodesha imodoka atabifitiye ubushobozi, agahitamo gutega moto agiye gusezerana imbere y’Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2024, mu Murenge wa Shangi kuri Paruwasi Gatolika ya Shangi habereye igikorwa cyo gusezeranya imiryango yari isanzwe ibana ariko itarasezeranye imbere y’Imana.

Mu miryango yasezeranye harimo uwa Hategekimana Evariste na Uwumukiza Damaris wo mu Mudugudu wa Gasumo, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, bateze moto bagiye gusezerana.

Aba bombi babanje gukora imihango yo gusaba no gukwa, ariko bitinda kurangira. Babonye ko niba bakora urugendo rw’amaguru bari bukererwe, kandi nibanakodesha imodoka byaza gutwara amafaranga bakabaye bakoresha ibindi bikorwa, bahitamo gufata moto.

Uwumukiza yagaragaje ko kuba yagiye kuri moto yambaye ivara nta pfunwe byamuteye kuko iyo agenda n’amaguru yari gukererwa bigatuma badasubizwa ibihumbi 10 Frw baba baratanze nk’ingwate idasubizwa abageni bakerewe.

Ati:“Hari icyizere ko Padiri aradusubiza ibihumbi 10 Frw twatanze kuko twirwanyeho nawe yabibonye.”

Hategekimana n’umugore we bari bamaze imyaka ine babana batarasezeranye. Yavuze ko bimushimishije kuba abashije gusezerana n’umugore we mu bushobozi buke bafite.

Ati:“Twabiganiriyeho dusanga ari ngombwa ko dusezerana. Ubutumwa natanga ni uko gushyingirwa ari byiza kandi uwo ari we wese yabigeraho. Ufite imodoka wayigendamo ariko twe mu rugero rwacu twahisemo gutega moto.”

Nyirahabimana Thamar w’imyaka 55, uri mu bari batashye ubukwe bwa bamwe mu bageni basezeranye uwo munsi, yashimye aba bageni avuga ko kugenda kuri moto nta kibazo kirimo.

Ati:“Icya mbere ni urukundo. Abanga gukora ubukwe bitwaje ko nta mafaranga bafite ni imyumvire baba bafite. Nabagira inama y’uko igihe bamaze gukunda bagenda bagasezerana bitabaye ngombwa imodoka. Kereka usanzwe uyifite cyangwa uyifitiye ubushobozi ariko inshuti zanjye sinazigira inama yo gufata ideni ry’imodoka kubera ubukwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko kugira ngo abantu basezerane atari ngombwa ko bashaka amafaranga menshi yo gukoresha mu bukwe.

Ati:“Bariya bageni baje kuri moto kandi intego y’ibanze yo gusezerana yabaye. Nanashishikariza n’abandi bashobora kuba batinya gusezerana ngo babanze bashake ubushobozi bunini, cyangwa se ugasanga umuntu agiye gukora ubukwe agiye mu madeni, bikazamubera inzitizi y’iterambere, ko bakwiye gukoresha ubushobozi buke bafite bagasezerana bakabana nk’umugore n’umugabo nk’uko baba barabyiyemeje.”