Connect with us

Rwanda

“Nibataza dushobora kubasubiza amafaranga.” Perezida Kagame avuga ku mpunzi zizava mu Bwongereza

Published

on

Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba gahunda y’abimukira bazava mu Bwongereza ikomeje kugenda biguru ntege ari ikibazo kireba u Bwongereza aho kuba u Rwanda, ndetse ashimangira ko Igihugu cyiteguye gusubiza amafaranga cyahawe n’u Bwongereza muri iyi gahunda, mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Ibi Perezida Kagame yabitangarije ikinyamakuru The Guardian, kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Mutarama mu 2024, i Davos mu Busuwisi, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga yiga ku bukungu (World Economic Forum).

Perezida Kagame abajijwe niba akurikirana impaka zikomeje kubera i Londres kubera iyi gahunda y’abimukira, yavuze ko “Icyo ari ikibazo cy’u Bwongereza, ntabwo ari icyacu.”

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba abona iyi gahunda izakunda, Perezida Kagame amubwira “kubaza u Bwongereza. Ni ikibazo cy’u Bwongereza, ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko amafaranga u Rwanda rwahawe n’u Bwongereza muri iyi gahunda azakoreshwa kuri aba bimukira, bataza akaba yasubizwa u Bwongereza.

Ati “amafaranga azakoreshwa kuri aba bantu bazaza. Nibataza dushobora gusubiza amafaranga.”

Umwaka ushize guverinoma y’Ubwongereza yavuze ko Rwanda rumaze kwishyurwa miliyoni 240 z’amapound, mu gihe hateganijwe ko andi angana na miliyoni 50 z’amapound azishyurwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-25.

Imbogamizi zikomeje kwiyongera

Minisiteri y’Umutekano mu Bwongereza, yagaragaje ko ababarirwa mu bihumbi by’abimukira binjiye muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagombaga koherezwa mu Rwanda, kuri ubu baburiwe irengero.

Inyandiko z’iyi Minisiteri zigaragaza ko abagera kuri 700 mu 5000 bateganywaga koherezwa mu Rwanda ari bo bazwi aho baherereye.

Abayobozi muri Minisiteri y’Umutekano bagaragaje ko abari hagati ya 100 na 150 ari bo bashobora koherezwa mu ndege ya mbere hashingiwe ku kuba abatoroka ari benshi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yavuze ko aba mbere bazoherezwa mu ntangiriro z’uyu mwaka mu gihe itegeko ryemera kubohereza ryaba ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.

Uyu mushinga w’itegeko ukumira imbogamizi zishingiye ku mategeko kuri politiki y’u Rwanda na bimwe mu bikubiye mu itegeko rigenga uburenganzira bwa muntu kandi uha abaminisitiri ububasha bwo kwirengagiza ibyemezo byatanzwe n’abacamanza bo mu Burayi.

Nubwo bimeze bityo ariko, muri iki Cyumweru gishize wamaganwe n’abadepite 50 batekereza ko amategeko atasesenguwe neza basaba ko hakora amavugurura yo guha imbaraga uyu mushinga.

Kohereza abimukira byagombaga gukorwa muri Kamena 2022 ariko Urukiko rw’u Burayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu rurabihagarika.

Imbogamizi Minisiteri ifite kugeza ubu ni uko nta bimukira benshi izi aho bari ku buryo abo ifite bo kohereza mu Rwanda ari bake.

Harimo kandi imbogamizi mu buryo bwo kubakura mu bigo bacumbikiwemo bagezwa aho bazafatira indege, bushobora gukomwa mu nkokora n’abigaragambya, ikirere kibi cyangwa abafite amasezerano yo gukurikirana indege cyangwa guherekeza abimukira bashobora guhagarika uwo murimo.

Byanavuzwe ko Minisiteri y’Umutekano ishaka gukoresha indege za Minisiteri y’Ingabo nk’uburyo bwo kwihutisha ibintu ariko igisirikare cyatangaje ko kidakozwa iby’uwo mugambi.

Indi mbogamizi ishingiye ku kuba u Rwanda rwaba rutiteguye neza bitewe n’uko nta banyamategeko bazafasha abimukira, icyakora amasezerano mashya ibihugu byombi byasinyanye mu kwezi gushize yari agamije kuziba ibyo ibyuho binyuze mu guha ingufu urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwongerwamo inzobere z’abacamanza no gutanga amahugurwa.

Umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza batoroka mbere yo gushyirwa mu bigo hitegurwa ko bazoherezwa mu bindi bihugu ukomeje kwiyongera bivuze ko kubohereza bishobora gutinda mu gihe umubare uhagije waba utaraboneka.