Connect with us

Politics

Munyenyezi uregwa Genocide arasaba kutazira ibyaha by’abakurambere

Published

on

 

Mu rubanza rwabaye ku itariki ya 19 gashyantare 2024,Beatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi yasabye urukiko rwisumbuye rwa Huye ko atagombye kuzira ibyaha byakozwe n’ umuryango yashatsemo.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo gukora jenoside no gufata abagore ku ngufu byakorewe mu mujyi wa Butare mu majyepfo y’u Rwanda, ibyaha we aburana ahakana .Yoherejwe na Amerika mu Rwanda mu 2021 ngo aburane kuri ibyo byaha.

 

Mu iburana ry’uyu wa mbere, impande zombi zahawe umwanya wo kuvuga kubyo abatangabuhamya bavuze bashinja cyangwa bashinjura uregwa ariwe Beatrice Munyenyezi.

Umushinjacyaha yanenze ubuhamya batanze avuga ko bwaranzwe no gushyigikira uregwa kuko nk’uko yabivuze ngo ‘bafitanye isano yahafi na Munyenyezi’’ .

 

Hari ngo n’abatangabuhamya bavuze ko bavuye mu mujyi wa Butare ubwicanyi bukomeye butaraba –umushinjacyaha avuga ko badashobora kumenya neza uruhare rwa Munyenyezi mu bwicanyi bwabereye mu mujyi wa Butare.Beatrice Munyenyezi mu rubanza mu mizi yarezwe ibyaha bya jenoside no gufata kungufu abagore.

 

Bamwe mu batangabuhamya bamushinje gushinga za bariyeri ahantu hatandukanye mu mujyi wa Butare izwi cyane ikaba kuri Hoteli Ihuriro yari iyo kwa sebukwe.Yashinjwe kandi gufatanya ibikorwa by’ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu n’umugabo we Sharom Ntahobari ndetse na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari Ministre w’umuryango-abo bombi bafungiye I Arusha muri Tanzania nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside.

 

“Sinari kwiga muri kaminuza ntanafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye’’

 

Ahawe ijambo, Beatrice Munyenyezi yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bavuze ibinyoma kandi ko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kwivuguruza.

Mu rubanza bamwe mu batangabuhamya bavuze ko Beatrice Munyenyezi yigaga muri kaminuza y’u Rwanda I Butare, ngo agatoranya abakobwa b’abatutsi akabaha abasirikare ngo babasambanye.

 

Munyenyezi yavuze ko jenoside yabaye yiga mu ishuri ryisumbuye rya CEFOTEC mu mujyi wa Butare.

Ati: ‘’ sinari kwiga muri kaminuza nta n’impamyabumenyi y’amashuri y’isumbuye nari mfite’’

Munyenyezi yavuze ko abatangabuhamya bavuga ko muri 92 yajyaga mu nama ndetse n’ibiterane by’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND bigaragara ko batamuzi neza ngo kuko we yageze muri uwo mujyi muri 93 .

 

Beatrice Munyenyezi ngo ntakwye kuzira ibyaha bya Nyirabukwe na Sebukwe

 

Munyenyezi kandi yabwiye urukiko ko kuba yarashatse mu muryango wa Ntahobari na Nyiramasuhuko bari bakomeye mu ishyaka rya MRND bidasobanuye ko nawe yari akomeye muri iryo shyaka.Ati ’niba koko icyaha ari gatozi nk’uko bivugwa ‘’nasabaga urukiko ko ntazira ibyo umuryango nashatsemo wakoze”, urukiko rukazareba ibimenyetso ku mpande zombi.

 

Ikimenyetso gishya cyazanywe n’ubushinjacyaha cyatumye urubanza rusubikwa

 

Mu gihe urukiko rwari rutanze akaruhuko, abunganira uwuregwa baje kubona ko hari inyandiko nshya yashyizwe n’ubushinjacyaha muri system y’urukiko ikoreshwa n’ababuranyi.Haje no kugaragara ko imyanzuro ubushinjacyaha bwari bwakoze mbere yagenderwagaho itakiri muri system.

 

Ibi byarakaje abunganira Munyenyezi babonaga ko ari amayeri yo gutinza urubanza, basaba ko iyo nyandiko nshya yavanwa muri system cyangwa ntizashingirweho mu rubanza, bavuga ko baje bizeye ko urubanza rupfundikirwa.

 

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo nyandiko ‘ivuguruye’atari ikimenyetso gishya ko bidatandukanye n’imyanzuro ku byo abatangabuhamya bavuze yarimo mbere.

Nyuma y’impaka ndende urukiko rwemeje ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki 27 z’uku kwezi bishoboka ko rwanapfunikirwa.