Politics
MONUSCO yavuze kubyo kuyishinja gufasha M23
MONUSCO yahakanye amakuru ivuga ko ari bihuha yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ayishinja gusiga imodoka nyinshi zikora mu kigo cyayo kugira ngo inyeshyamba za M23 zizikoreshe mu guhangamura FARDC.
Umuvugizi wa MONUSCO i Beni, Jean Tobie Okala, yagize ati:“Nta mpano zatanzwe. Imodoka zasigaye inyuma ni ibikoresho bidakora. Intwaro zose, amasasu, ibikoresho kabuhariwe birimo itumanaho n’iby’ubugenzuzi, amashanyarazi na moteri bikora byavanywe neza mu birindiro bya Rwindi na Nyanzale. ”
Ku bwe, ibinyabiziga bike bidakora hamwe na za moteri n’ibindi bitari bigikoreshwa byasigaye muri icyo kigo kubera igihe gito bari bafite kandi nta bushobozi bwo kubitwara bari bafite.
Mu minsi mike ishize, MONUSCO yavuye by’agateganyo mu birindiro byayo bya Rwindi muri Rutshuru mu rwego rwo kujya gutanga ingufu mu tundi turere,nyuma y’icyifuzo cya guverinoma ya Kongo.