Rayon Sports yatangaje undi rutahizamu yaguze.

NOUVELLES

‎Rayon Sports yasinyishije amasezerano y’imyaka ibiri rutahizamu ukomoka muri Repubulika ya Centrafrique witwa Boris Gbenou wari usanzwe nta kipe afite akinira.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ukina anyura ku mpande yahawe aya masezerano kugira ngo yongere imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe yitegura umwaka utaha w’imikino. Boris Gbenou yari asanzwe akinira Ikipe y’Igihugu ya Centrafrique y’abatarengeje imyaka 22.

‎‎Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje uyu mukinnyi ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe. Gbenou abaye umunyamahanga wa gatandatu mushya iguze, akaba asanze abandi barimo Issa Djiguiba wo muri Mali na Matumona Wakonda Kanda wo muri RDC. 

‎Hari kandi Ibrahim Djingarey wo muri Niger, Antonio Atisso Kodjo wo muri Bénin ndetse na Charles Tchouplaou wo muri Tchad baherutse kongerwamo.

‎‎Uretse aba banyamahanga bashya, iyi kipe yanaguze Abanyarwanda bagomba gufatanya na bo gushaka umusaruro ushimishije mu mwaka utaha w’imikino.

‎Muri aba bakinnyi b’imbere mu gihugu harimo Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Nkundimana Fabio, Nizeyimana Mubarak ndetse na Muhoza Daniel. 

Kugeza ubu bamwe muri bo bamaze kugera mu mwiherero uri kubera mu Karere ka Gicumbi.

Rayon Sports yatangiye kare imyitozo kuko izahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup ndetse na CAF Confederation Cup azatangira mu mpera z’uku kwezi

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *