Rusizi: Impanuka y’imodoka yakomerekeyemo 3 barimo umwana w’imyaka 6

Imodoka yo mu bwoko bwa Camion Truck Mercedes Benz, ubwo yari igeze mu Kagali ka Mushaka mu Murenge wa Rwimbogo yakoze impanuka igwisha urubavu. Iyo kamyo yari ifite pulake RAC 843B, yavaga Kamembe yerekeza mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, yikoreye imizigo, itwawe na Nsengiyumva Enock w’imyaka 38, atwaye umugore n’umwana w’umukobwa w’imyaka 6, bageze […]

Continuer la lecture

Ibiciro by’ibikomoka Kuri peteroli mu Rwanda byongeye kuzamuka

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA,rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli aho litiro ya lisansi yiyongereyeho 59 Frw, igera 1.862 Frw ivuye ku 1.803 Frw. RURA kandi yatangaje ko igiciro cya mazutu cyageze ku 1.808 Frw ivuye ku 1.757 Frw. Ibi biciro biratangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa […]

Continuer la lecture

Abatwara abagenzi basabwe gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri mu ituze

Kuva kuri uyu Gatanu, tariki ya 5 Nzeri, abanyeshuri barimo gusubira ku bigo by’amashuri, gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu. Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange gufasha abanyeshuri gusubira ku mashuri mu ituze n’umutekano. Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho gushishikariza abo bireba […]

Continuer la lecture

Israel yanze uruzinduko rwa Perezida Macron

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel yakuriye inzira ku murima Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wifuzaga gusura iki gihugu, nyuma yo kuvuga ko u Bufaransa buzemera ubwigenge bwa Palestine. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Saar, yabwiye mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noel Barrot ko Perezida Emmanuel Macron adahawe ikaze muri Israel “mu gihe bugikomeje umugambi wo […]

Continuer la lecture

Kabila yamaganye ubugizi bwa nabi bwa FDLR

Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yamaganye ubugizi bwa nabi bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje gukorera mu burasirazuba bw’iki gihugu. Kabila yagaragaje ko ntacyo amasezerano y’amahoro RDC n’u Rwanda byagiranye tariki ya 27 Kamena 2025 ari kugeraho kuko ubugizi bwa nabi bwa FDLR n’indi mitwe ishyigikiwe […]

Continuer la lecture

Ebola yongeye kwibasira RDC

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko iki gihugu cyongeye kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola kandi ko kimaze kwica abantu 16 mu ntara ya Kasai. Ebola ni indwara iterwa na virusi yitwa Ebola iba mu mubiri w’uducurama tuyikwirakwiza. Yibasira abantu n’inyamaswa z’inyamabere zo mu ishyamba nk’impara ingagi, inkende n’ibitera. Iyi ndwara yandura byihuse, […]

Continuer la lecture

Abahagarariye AFC/M23 na Kabila bitabiriye ibiganiro bya Thabo Mbeki

Abahagarariye Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu kuva mu 2001 kugeza mu 2019 bari muri Afurika y’Epfo muri gahunda y’ibiganiro by’amahoro byateguwe n’umuryango wa Thabo Mbeki. Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, aherutse kubwira abanyamakuru ko azohereza itsinda rinini muri Afurika y’Epfo kugira ngo hamwe n’abandi […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yavuze ku byo kwifashisha ’drones’ za Zipline Rwanda mu bucuruzi

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nyuma y’imyaka hafi 10 Zipline Rwanda imaze itanga umusaruro ufatika, ubu u Rwanda ruri gushaka uburyo ubu bwikorezi bukoresha drones bwakwifashishwa no mu mijyi, zikazajya zishyikiriza abaturage ibicuruzwa mu buryo bwo guteza imbere ubucuruzi bukorewe ku ikoranabuhanga. Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Nzeli 2025 mu nama nyafurika ya cyenda yiga […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yaciye amarenga yo kuzajya gutabara abo muri Uvira na Ituri

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryaciye amarenga yo kuzajya gutabara abaturage bari mu kaga muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo no mu ntara ya Ituri. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 4 Nzeri 2025 yatangaje ko ingabo za RDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bikomeje […]

Continuer la lecture

Burera: Hafashe ukekwaho gukwiza amashusho y’ibinyoma yifashishije YouTube

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yafashe umugabo w’imyaka 36, wo mu Karere ka Burera uherutse gusohora amashusho y’ibinyoma abinyujije ku muyoboro wa YouTube, avuga ko mu Karere ka Musanze hatewe igisasu urusengero rukagwira abantu, bamwe bagapfa abandi bagakomereka. Yafatiwe mu mu Karere ka Burera, Umurenge wa Butaro, akagari ka Mubuga kuri uyu […]

Continuer la lecture

U Rwanda na RDC byongeye guhurira mu nama

Abahagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye mu nama ya kabiri ya Komite ihuriweho ikurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 27 Kamena 2025. Iyi nama yabereye i Washington muri Amerika ku wa 3 Nzeri 2025, yitabiriwe n’indorerezi zirimo Qatar na Togo nk’umuhuza washyizweho n’umuryango […]

Continuer la lecture