Impinduka ku ngendo z’abanyeshuri biga bacumbikiwe

Kubera gahunda yo Kwita Izina iteganyijwe ku wa 5/09/2025 mu Kinigi mu karere ka Musanze, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kiramenyesha ababyeyi n’abanyeshuri ko Abanyeshuri biga bacumbikiwe mu mashuri aherereye mu karere ka Musanze bazasubira ku mashuri ku wa gatandatu tariki 06/09/2025 aho kuba ku wa gatanu tariki 05/09/2025 nk’uko twari twabibamenyesheje mu […]

Continuer la lecture

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zaguriye amagare abayobozi b’Imidugudu

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) zoherejwe kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zashyikirije Abayobozi b’Imidugudu mu Karere ka Mocimboa da Pria amagare baguriwe. Icyo gikorwa gikubiye mu mbaraga zikomeje gushyirwa muri gahunda zo kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere rya sosiyete no kongerera imbaraga imiyoborere y’Inzego z’inanze. Ibirori byo gushyikirira abo bayobozi b’Inzego z’ibanze […]

Continuer la lecture

Umwana wa Kankwanzi ukina ‘Urunana’ yakatiwe gufungwa imyaka ibiri

Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango mu Karere ka Rutsiro rwakatiye umunyamakuru Kanyarwanda Alain Patrick igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kanyarwanda Alain Patrick yakoreye […]

Continuer la lecture

Musanze: Hamenywe Litiro 2250 z’inzoga zirimo iyitwa “Muhenyina”

Kuri uyu wa Gatatu, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yamennye litiro 2.250 z’inzoga z’inkorano zirimo Muhenyina, Rukara n’Akamashu, mu mukwabo wakozwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage. Izo nzoga z’inkorano zafatanywe Hagenimana Mathias w’imyaka 24 na Nsanzimana Flavia, mu Mudugudu wa Gakoro, Akagari Kivugiza, Uurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, bikaba bivugwa ko […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yakiriye Zo’o Minto’o uyobora Ikigo Nyafurika cy’iby’indege

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA), Prosper Zo’o Minto’o. Perezida Kagame na Zo’o Minto’o bahuye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025. Zo’o Minto’o ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’ izabera i […]

Continuer la lecture

Abatsinze ibizamini bya Leta bazahabwa diplome zabo mu Kwakira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko guhera mu kwezi k’Ukwakira 2025, kizatangira gutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi (dipolome) ku banyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bernard Bahati, yatangaje ko umunyeshuri wese ushaka guhabwa impamyabumenyi agomba kuba yaragejeje nibura ku manota 50% ku bizamini […]

Continuer la lecture

Kunyereza umutungo byateje Leta igihombo cya miliyari 10.4 Frw

Imibare ya Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko kuva mu 2016-2023, ibyaha byo kunyereza umutungo, gutanga isoko bitanyuze mu ipiganwa n’ibyaha bya ruswa, byahombeje Leta igihombo cya miliyari 10.4 Frw, muri ayo hamaze kugaruzwa miliyari 2.2 Frw. Ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta byahombeje igihugu arenga miliyari 7.4 Frw, ibyaha byo gutanga amasoko bitanyuze mu ipiganwa biyihombya […]

Continuer la lecture

AFC/M23 na Leta ya RDC biracyaganira ku iyubahirizwa ry’amahame

Intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 riburwanya ziracyari i Doha muri Qatar, mu biganiro ku iyubahirizwa ry’amahame aganisha ku masezerano y’amahoro. Izi ntumwa zagiye i Doha hagati muri Kanama 2025 mu gihe impande zombi zari zikomeje gushinjanya kutubahiriza ibikubiye muri aya mahame yashyizweho umukono tariki ya 19 Nyakanga, cyane cyane guhagarika […]

Continuer la lecture

Gasabo: Polisi yafashe bane bacuruza udupfunyika 870 tw’urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ANU, ryafashe abantu bane mu bihe bitandukanye, bafite urumogi udupfunyika 876, mu Mirenge ya Kinyinya na Gisozi, barushyiriye abakiliya babo Abafashwe barimo umusore w’imyaka 25, ufite imyaka 30, ufite imyaka 34, n’ufite 26, bose bafashwe ku wa 2 Nzeri 2025. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, […]

Continuer la lecture

Ingabo z’u Rwanda zashimiwe umurimo zakoze muri Sudani y’Epfo

Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Anibumbye  muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bwashimye ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ubwo butumwa ku bw’umurimo uhebuje zakoze. Brig Gen Kanobayire Louis, Umugaba w’Ingabo wungirije ushinzwe Ibikorwa n’Igenamigambi muri UNMISS akaba n’Intumwa y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, yabikomojeho ubwo yasuraga ibirindiro by’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda RWANBATT3. Muri ibyo birindiro biherereye i Durupi mu […]

Continuer la lecture

Constant Mutamba yakatiwe

Urukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu 2 Nzeri 2025 rwahamije Constant Mutamba kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo. Mutamba yategetswe gusubiza Leta aya mafaranga, akatirwa imyaka itatu y’imirimo ifitiye igihugu akamaro. Urukiko kandi rwambuye Mutamba uburenganzira bwo gutora no gutorwa mu […]

Continuer la lecture