Minisitiri w’Ibikorwaremezo yasobanuye imikoreshereze y’Ikibuga cy’Indege cya Kigali icya Bugesera nicyuzura

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko mu gihe ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba kimaze kuzura, icya Kanombe kitazongera gukoreshwa n’indege nini zitwara abagenzi cyangwa izitwara ibicuruzwa. Yabigarutseho kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, ubwo yari amaze kugirana ibiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku ngamba […]

Continuer la lecture

Abarenga 5000 bamaze gufasha gusubira mu ishuri binyuze mushinga w’Abongereza

Binyuze mu mushinga Minisiteri y’Uburezi ifatanyamo na Guverinoma y’u Bwongereza ugamije kuzamura ireme ry’uburezi uzwi nka Learning and inclusion for transformation, LIFT, abanyeshuri 5000 bari barataye ishuri bamaze kurisubizwamo kuva umwaka w’amashuri 2025/2026 watangira. Byagarutsweho n’Umuyobozi w’uyu mushinga, Silas Bahingasenga, wagaragaje ko ukomeje kugira umusaruro mwiza ku burezi bw’u Rwanda, ubwo ibikorwa by’uyu mushinga byasurwaga […]

Continuer la lecture

Loni igiye kugabanya 25% y’ingabo zayo ziri mu butumwa bw’Amahoro

Umuryango w’Abibumbye watangaje ugiye kugabanya 25% y’ingabo zayo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu nce zitandukanye, bitewe n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabanyije inkunga zawugeneraga. Umwe mu bayobozi bakuru b’uyu muryango wabitangaje, yavuze ko ibihumbi by’ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa ahatandukanye ku Isi, zizasezererwa mu mezi ari imbere, bitewe na gahunda ya […]

Continuer la lecture

EU yahaye u Rwanda miliyoni 95 z’Amayero azafasha mu gukora inkingo

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyern, bagirana ibiganiro byibanze ku mikoranire y’impande zombi no gukomeza ubufasha mu bijyanye no gukora inkingo mu Rwanda. Abayobozi bombi bahuye kuri uyu wa 9 Ukwakira 2025, ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’ubufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku bukungu mu Bubiligi

Perezida Paul Kagame yitabiriye itegurwa na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), Global Gateway Forum, igamije kongera imikorananire hagati y’ibihugu hagamijwe guhangana n’ibibazo byugarije Isi. Ni inama y’iminsi ibiri iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi ihuza abakuru b’ibihugu, abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iz’imari, iza leta n’izabikorera. Iyi nama iyobowe na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe […]

Continuer la lecture

Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’ibikorwa remezo by’amashanyarazi

Sabato Mupenzi w’imyaka 27 yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera akekwaho ubujura no kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi. Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 08 Ukwakira 2025 atwaye igare ririho imifuka Ibiri irimo amaburo manini afunga ibyuma byo ku mapironi na transifo akekwaho kwangiza ndetse n’ibikoresho birimo […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari mu Bubiligi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari izwi nka ‘Global Gateway Forum 2025’ i Buruseli mu Bubiligi. Inama izamara iminsi Ibiri ibaye ku nshuro ya Kabiri, aho yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma, yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 09-10 Ukwakira 2025. Inama igamije guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu gihe hari […]

Continuer la lecture

Madamu Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana

Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda, (TI-Rwanda), yitabye Imana kuri uyu wa Kane nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Ukwakira 2025, atangajwe n’Umuryango TI Rwanda, wavuze ko ubabajwe no gutangaza urupfu rwa Ingabire Marie Immaculée, […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Massad Boulos, intumwa ya Trump

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku birebana na Afurika, Massad Boulos, byagarutse ku rugendo rwo kwimakaza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko u Rwanda rugifite ubushake n’umuhate kugira ngo amahoro n’umutekano bigerweho mu buryo burambye. Boulos yaherukaga mu Rwanda muri Mata ubwo yahuraga […]

Continuer la lecture

Leta igiye kwinjira mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko mu kwezi gutaha ikigo cya Leta, Ecofleet Solutions Ltd, kitazangira imirimo yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hagamijwe kunoza uburyo byakorwagamo. Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, kuri uyu wa 8 Ukwakira 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena. Uyu muyobozi yabajijwe n’Abasenateri ikiri gukorwa […]

Continuer la lecture

Kicukiro: Polisi yafashe abagabo bane bakekwaho ubujura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yatangaje ko yafasha abagabo bane bashakishwaga bakekwaho icyaha cy’ubujura nyuma y’uko abaturage bo muri aka karere bagaragaje ko bamaze iminsi bibasiwe n’abajura. Ibi byatangajwe ku wa 8 Ukwakira 2025, aho polisi yavuze ko abafashwe ari abo mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe. Aba bagabo bafashwe bakurikiranyweho […]

Continuer la lecture