Nyamasheke: miliyoni 130Frw zigiye kwifashishwa mu kurwanya imirire mibi n’igwingira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye hatangije uburyo bushya bwo kurwanya igwingira binyuze mu koroza inkoko amakoperative agahabwa inshingano zo guha amagi ingo mbonezamikurire baturanye. Ni nyuma y’aho bigaragaye ko uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo guha inkoko ingo zifite abana bari munsi y’imyaka ibiri budatanga umusaruro ushimishije bitewe n’uko hari abazigurisha n’abaziburira ibiryo […]

Continuer la lecture

U Rwanda mu nama y’ibihugu bitanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Ukwakira 2025, intumwa z’u Rwanda zitegerejwe i New Delhi mu Buhinde, mu Nama y’Ibihugu bitanga umusanzu mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro (UNTCC). Ni inama igiye guhuriza hamwe ibihugu 32 bitanga umusanzu w’ingenzi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye […]

Continuer la lecture

Abanyarwanda baba muri Kenya bahuriye mu birori byo kwizihiza umuco Nyarwanda, hahembwa abitwaye neza

Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 500 batuye muri Kenya, bahuriye i Nairobi mu birori byo kwerekana umuco w’u Rwanda mu imurikabikorwa ryiswe ‘Rwanda Cultural Gala & Exhibition 2025’. Ibi birori byabaye ku wa 11 Ukwakira 2025, byari bigamije gusigasira no kumenyekanisha umurage w’u Rwanda, bijyana no kumurika ibicuruzwa na serivisi bitangwa n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu […]

Continuer la lecture

Ikirararo cy’ibiti 3 gihuza Musanze na Gakenke gikomeje guteza inkeke abagikoresha

Abaturage bakoresha ikiraro cya Kamisave gihuza Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze n’uwa Cyabingo mu Karere Gakenke, batewe impungenge n’uko cyubatswe n’ibiti bitatu, kikaba gishyira ubuzima bwabo mu kaga. Bavuga ko ibintu birushaho kugorana mu gihe cy’imvura, kuko kinyura hejuru y’umugezi ujyana amazi muri Mukungwa, aho ubuzima bw’abagica hejuru buba buri mu kangaratete cyane […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Umuhanda w’ibilometero 21 watangiye gukorwa witezweho guhindura ubuzima bw’abazawukoresha

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko bwatangiye imirimo yo gutsindagira umuhanda Bushenge-Shangi-Nyabitekeri, witezweho koroshya ubuhahirane hagati y’iyi mirenge uko ari itatu no kuyikura mu bwigunge. Bushenge, Shangi na Nyabitekeri ni imwe mu mirenge 10 y’Akarere ka Nyamasheke ikora ku Kiyaga cya Kivu igoye kuyigeramo bitewe n’uko umuhanda uyihuza n’umuhanda wa kaburimbo wa Kivu Belt wari […]

Continuer la lecture

Ingabo z’ u Rwanda ziri muri Sudan y’Epfo zifatanyije n’abaturage kurwanya Malaria

Ingabo z’u Rwanda ziri  mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri icyo n’Umuryango wa SHF (Society for Family Health), bakoze igikorwa cyo kurwanya malariya mu nkambi y’impunzi ya Mangateen iherereye i Juba. Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage no kubigisha uburyo bakwiye kurwanya malariya. Ibikorwa […]

Continuer la lecture

Bernard Makuza ayoboye indorerezi za AU mu matora ya Perezida muri Cameroun

Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ni we uyoboye indorerezi z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, zagiye gukurikirana imigendekere y’amatora ya Perezida muri Cameroun. Izi ndorerezi zageze muri iki gihugu ku wa ku wa 7 Ukwakira 2025, aho zagiye gukurikirana imyiteguro n’imigendekere y’amatora ya Perezida azaba ku wa 12 Ukwakira 2025. Bernard Makuza wahoze […]

Continuer la lecture

Perezida Tshisekedi yakoze ikinamico rya politiki rigayitse – Minisitiri Nduhungirehe ku myitwarire y’ubuyobozi bwa RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ibyo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, aheruka kuvuga ari ikinamico rya politiki rigayitse. Ubwo yari mu nama yiga ku bufatanye bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Afurika n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, Global gateway Forum, Perezida Tshisekedi yigize nyoni nyinshi ku […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Yafunzwe akekwaho kwiba ibendera ry’Igihugu ku biro by’akagari

Umugabo w’imyaka 22 wo mu Karere ka Rutsiro yafunzwe akekwabo kwiba ibendera ry’Igihugu ku biro by’Akagari, nyuma akaba ari na we uhamagara umuyobozi w’ingabo ko aribonye munsi y’urugo rwe. Uyu mugabo yafashwe ku wa 9 Ukwakira 2025, mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Ruhingo ho mu Mudugudu wa Kabuga mu masaha y’igicamunsi, nyuma y’iperereza ry’inzego […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yahigiye gufata Uvira mu ’minsi mike’

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko rifite intego yo gutangira urugamba rwo gufata umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu minsi mike iri imbere. Ubu butumwa bwatanzwe na Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na AFC/M23, Busu Bwa Ngwi Patrick, ku wa 9 Ukwakira 2025 ubwo yashyikirizaga […]

Continuer la lecture

Perezida wa Sénégal agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal arateganya kugirira mu Rwanda uruzinduko rw’akazi ruzaba ku wa 17 Ukwakira 2025, aho byatangajwe ruzaba ku butumire bwa Perezida Kagame. Iby’urwo ruzinduko byemejwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri muri Sénégal ku wa Kane. Abakuru b’ibihugu byombi bakomeje gufatanya mu gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Sénégal. Perezida Kagame ni […]

Continuer la lecture