Minisitiri Nduhungirehe yamaganye RDC yabeshye ku mpamvu yajyanye Dr. Biruta i Doha

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasobanuye ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yagiye mu biganiro byabereye i Doha muri Qatar gushyigikira Ihuriro AFC/M23. Minisitiri Biruta na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa RDC, Jacquemain Shabani Lukoo, ni bamwe mu bayobozi bari i Doha ubwo […]

Continuer la lecture

Gen. Mubarakh yashimangiye umuhate w’u Rwanda mu guteza imbere amashuri ya gisirikare

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga yemeje ko u Rwanda ruzakomeza kugira umuhate mu gukora n’ibindi bihugu bya Afurika mu rwego rwo gushimangira ubufatanye, guhuza integanyanyigisho no guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri ya gisirikare. Yabigarutseho ku wa 21 Nyakanga ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itatu ku bayobozi bakuru b’amashuri ya gisirikare muri Afurika, (Command […]

Continuer la lecture

Kwicara cyane bingana no kunywa itabi – Dr. Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kwicara cyane bingana no kunywa itabi kuko byongera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zirimo guturika k’udutsi duto tw’ubwonko, indwara z’umutima, n’izindi. Abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko hari indwara zitizwa umurindi no kwicara cyane, ibishobora no guteza imfu. Yagaragaje ko kwicara cyane byongera ibyago byo kurwara indwara […]

Continuer la lecture

Hoteli Chateau Le Marara yahagaritswe

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya bya Hoteli Chateau Le Marara nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bikagaragara ko yakokoraga itabiherewe uburenganzira. Iyo hoteli iherereye mu Karere ka Karongi, ni imwe mu zavugishije abantu benshi ku Isi nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro, kuko yubatswe mu buryo bwihariye kandi buteye amabengeza, ku nkengero […]

Continuer la lecture

U Rwanda ruzatangira gutanga umuti mushya urinda Sida mu 2026

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko nta gihindutse mu 2026, Abanyarwanda bazatangira kubona umuti wa Lenacapavir Yeztugo urinda umuntu kwandura Sida utangwa kabiri mu mwaka. Yabigarutseho mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri RBA. Lenacapavir Yeztugo yakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kimenyerewe ku gukora inkingo, […]

Continuer la lecture

Burikantu yatawe muri yombi

Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Burikantu yatawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana umuntu bitemewe n’amategeko. Ku wa 20 Nyakanga 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Burikantu akurikiranyweho gufungirana abakobwa bari bagiye kumureba iwe mu rugo kugira ngo abafashe kujya bakora ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru avugako uyu musore […]

Continuer la lecture

Umuyobozi w’urubyiruko yishwe na Wazalendo

Umuyobozi w’urubyiruko i Waloa Yungu, muri teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yishwe arashwe n’inyeshyamba zibumbiye mu ihuriro rya Wazalendo, rikorana na Leta ya RDC. Uyu muyobozi yishwe ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, arashwe n’abo barwanyi bo mu mutwe witwa Mouvement d’Action pour le Changement (MAC). Amakuru avuga ko nyakwigendera […]

Continuer la lecture

Rubavu: Inzu 124 n’amashuri arindwi byangijwe n’ibisasu byarashwe n’Ingabo za RDC byarasanwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imirimo yo gusana amashuri arindwi n’inzu 124 byari byangijwe cyane n’amasasu yarashwe mu Rwanda n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo umutwe wa M23 wafataga Goma, yarangiye. Ibi bisasu byarashwe mu Rwanda ku wa 27 Mutarama 2025 byahitanye abagera kuri 16, bikomeretsa abandi 161 ndetse byangiza n’inzu zigera […]

Continuer la lecture

Nyagatare: Urujijo ku mukobwa wasanzwe mu nzu yapfuye

Umukobwa w’imyaka 23 wari utuye mu Karere ka Nyagatare yasanzwe mu nzu yapfuye, bibera benshi amayobera kuko bari biriwe bamubona ari muzima. Urupfu rw’uyu mukobwa rwamenyekanye Saa Cyenda z’amanywa ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Batwitse babiri babakekaho ubujura

Abaturage babiri bo mu Karere ka Nyamasheke batwitswe na bagenzi babo babakekaho kwiba 420 000 Frw, umukozi wo mu rugo yibwemo utari mu batwitswe aza kwiyemera ko ariwe wayibye. Byabereye mu Mudugudu wa Gisenyi, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kilimbi ku wa 19 Nyakanga 2025, bimenyekana bukeye bwaho tariki 20 ari uko umwe mu batwitswe […]

Continuer la lecture