Amerika yabujije Leta ya RDC gukorana na FDLR

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabujije ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, zibwibutsa ko uwo mutwe wafatiwe ibihano. Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Tammy Bruce, ku wa 23 Nyakanga 2025, ubwo yasobanuraga uruhare rw’igihugu cye mu kugarura amahoro muri RDC no mu karere muri […]

Continuer la lecture

Abofisiye 2 b’u Rwanda basoje amasomo mu Ishuri rya Polisi ya Turikiya

Abofisiye babiri muri Polisi y’u Rwanda, IP. Vedaste Nsabimana na IP. Gaston Gatsinzi, bari mu basoreje amasomo muri Ishuri Rikuru rya Polisi ya Turkey. Ibirori byo gusoza ayo masomo byabaye ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga, bikitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Charles Kayonga, wabashimiye akanabifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano zo gukorera […]

Continuer la lecture

Ni muntu ki Minisitiri mushya w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe, wari usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Ni minisitiri wa Karindwi kuva mu 1994, nyuma ya Faustin Twagiramungu, Pierre-Célestin Rwigema, Bernard Makuza, Pierre-Damien Habumuremyi, Anastase Murekezi na Dr. Édouard Ngirente asimbuye wari wari kuri izi nshingano kuva […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017. Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza […]

Continuer la lecture

Ni iyihe migambi Joseph Kabila afite muri RDC

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 amaze amezi abiri mu mujyi wa Goma uherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu. Mbere y’uko ajya muri uyu mujyi, yabanje kugeza ku Banye-Congo ijambo rikubiyemo ibisubizo 12 byafasha RDC gukemura ibibazo biyibangamiye, haba mu rwego rw’imiyoborere, imibereho ndetse n’umutekano. Muri […]

Continuer la lecture

Musanze: Polisi yerekanye abakekwaho kwiba no kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse n’abandi baguraga ibyo bikoresho byibwe mu ngo zitandukanye, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Musanze. Iki gikorwa cyaturutse ku mukwabu wakozwe na Polisi mu gihe cy’icyumweru kimwe, ukaba waribanze ku kurwanya ubujura n’ubufatanyacyaha bujyanye no kwiba […]

Continuer la lecture

Gusubiza ubuyobozi bwa leta mu bice byafashwe na M23 bikomeje guteza impaka

Inkuru yakiriwe neza n’abakurikirana ibibera mu biyaga bigari ni ugusinya impanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23/AFC, byabereye i Doha tariki 19 Nyakanga 2025, gusa leta ya Congo ivuga ko izasubiza ubutegetsi bwayo mu bice byafashwe n’inyeshyamba, uruhande rwa AFC/M23 rukavuga ko nta gusubira inyuma biri mu masezerano. Izo ni […]

Continuer la lecture

Umuyobozi w’ishuri akurikiranyweho gusambanya abana

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi yavuze ko dosiye y’umuyobozi w’ishuri ribanza ryo mu karere ka Rulindo, riri mu murenge wa Burega, ukekwaho gusambanya abana yoherejwe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Uyu murezi ukekwaho iki cyaha, aburana afunzwe by’agateganyo. Kuva mu kwezi kwa Kamena 2025, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Butangampundu riri mu murenge wa Burega, […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yahagaritse igitero cya Wazalendo i Goma

Ihuriro AFC/M23 ryahagaritse igitero imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagabye mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma. Mu ijoro ryo ku wa 21 rishyira uwa 22 Nyakanga 2025, abarwanyi ba Wazalendo bikekwa ko baturutse muri Pariki ya Virunga bagabye igitero mu gace ka Mugunga ndetse no muri gurupoma ya […]

Continuer la lecture

Kigali: Utubari 200 tutubahiriza amabwiriza twahanishijwe ibirimo gufungwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali basanze utubari 206 tutubahiriza amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu n’imyidagaduro tumwe dufungwa by’agateganyo abandi bacibwa ihazabu ijyanye n’amakosa bafatiwemo. Ubugenzuzi bwakorewe mu tubari 601 mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu tariki ya 19 no ku Cyumweru tariki ya 20 Nyakanga […]

Continuer la lecture

Menya impamvu yateye Imvura yo mu Mpeshyi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura yaguye mu Mpeshyi yatewe n’itsinda ry’imiyaga risanzwe rizenguruka Isi ryageze hejuru y’inyajya y’u Buhinde rikongera ubuhehere ari nabwo bwabyaye imvura n’ubukonje mu ntangiriro za Nyakanga. Meteo Rwanda yatangaje ibyo nyuma y’imvura yaguye n’ubukonje bwagaragaye mu ntangiriro za Nyakanga 2025, byatumye benshi bibaza icyabiteye kandi bitari […]

Continuer la lecture