Rubavu: Police ku bufatanye n’inzego z’ibanze, yafashe abantu 2 bafatanywe inoti 9 za 2000Rwf zikiri ku mpapuro

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abantu babiri bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano, bafatanyije na simukadi 12 zikoreshwa mu gutuburira abaturage. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abafashwe bakurikiranwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo […]

Continuer la lecture

Uko byagenze hagati y’itariki ya 4 na 5 Ukwakira 1990 hatangira Operation Noroît y’Abafaransa baje gutabara Habyarimana

Mu gitondo cya tariki 5 Ukwakira mu 1990, urujijo rwari rwose ku bari batuye Umujyi wa Kigali. Mu ijoro ryari ryakeye, ni ukuvuga tariki ya 4 ishyira iya 5 Ukwakira, mu bice byose by’Umujyi wa Kigali haraye humvikana urufaya rw’amasasu. Hari nyuma y’iminsi ine FPR-Inkotanyi n’ingabo za RPA zari ziyishamikiyeho, batangije urugamba rwo kubohora igihugu. […]

Continuer la lecture

Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda

Brian Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda. Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025 ni bwo RDF yinjiza abofisiye bato 1029 barimo 42 bize mu mashuri ya Gisirikare hanze y’u Rwanda. Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa no kwambikwa ipeti birabera mu Ishuri […]

Continuer la lecture

Ishimwe rya Dr. Donald Kaberuka wagizwe indashyikirwa na Gates Foundation

Umuryango wa Gates Foundation wagize Dr. Donald Kaberuka indashyikirwa yawo ya 2025, kubera uruhare yagize mu guteza imbere ubuzima n’imibereho y’abatuye Isi. Byabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu birori bizwi nka ‘Goalkeepers2025’. Uyu muryango wavuze ko Dr Donald Kaberuka yakoze ubutaruhuka mu bijyanye no gukorera ubuvugizi gahunda zo kwimakaza uburyo […]

Continuer la lecture

Ingabo za Uganda zishimira uburyo zikorana n’iz’u Rwanda

Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Gen Maj Francis Takirwa, yagaragaje ko yishimiye uburyo ingabo z’igihugu cye n’iz’u Rwanda zifatanya mu kubungabunga umutekano wo ku mupaka. Gen Maj Takirwa yagaragaje uku kunyurwa ubwo abayobozi ba Diviziyo ya 2 y’ingabo za Uganda n’abo muri Diviziyo ya 5 y’ingabo z’u Rwanda, basozaga inama y’iminsi itatu […]

Continuer la lecture

Umunyarwanda yapfiriye muri kasho i Kinshasa

Umunyarwanda witwa Rutayisire Jean Marie Vianney yapfiriye muri kasho y’urwego rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe iperereza (DEMIAP), i Kinshasa ku wa 1 Ukwakira 2025. Rutayisire yafatiwe muri Kivu y’Amajyepfo mu Ugushyingo 2022, agambaniwe n’Abanye-Congo. Icyo gihe yari yarahawe isoko ryo kubaka umuhanda muri iyi ntara, ahagarariye sosiyete y’ubwubatsi ya Epos. Leta ya […]

Continuer la lecture

Abasura ababo mu magororero ntibazongera guhaha ibyo babashyira

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwashyizeho gahunda nshya ifasha abasura ababo bari mu magororero, igaragaza ko ubu bagiye kujya bishyura kuri MOMO aho kujya gutonda umurongo kuri cantine bashaka ibyo bashyira ababo. Ubusanzwe umuntu wajyaga gusura uwe mu igorero, yabanzaga kujya kugura ibintu aza gushyira uwe muri cantine iri mu igororero. Ni ibintu byatwaraga […]

Continuer la lecture

Abafana 16 barebaga umukino wa APR FC na Pyramids FC bakubiswe n’inkuba

Abaturage 16 bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo, barebaga umukino wa CAF Champions League wahuzaga APR FC na Pyramids FC, bakubiswe n’inkuba umunani barakomereka ndetse banajyanwa kwa muganga. Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo mu Karere […]

Continuer la lecture

Ntare Louisenlund School yatangiye umwaka w’amashuri yakira abanyeshuri bashya barenga 120

Ishuri rya Ntare Louisenlund School (NLS) riherereye mu Karere ka Bugesera ryatangiye umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ryakira abanyeshuri bashya barenga 120 barimo abatsinze neza bahawe amahirwe yo kuryigamo kuri buruse ya Leta. Ni igikorwa cyabaye ku wa 29 Nzeri 2025, cyabanjirijwe n’ibirori byo kwakira aba bana mu bandi, babamenyereza ishuri ndetse bereka ababyeyi babo ubuzima […]

Continuer la lecture

Abanyeshuri mu ngabo za Zambia bari kwigira ku Rwanda kwimakaza amahoro

Itsinda ry’abalimu n’abanyeshuri mu bya gisirikare 27 bo muri Zambia bari mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije kubafasha kwigira ku rugendo rw’igihugu mu iterambere n’uburyo kigira uruhare mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere no mu bindi bice. Ni uruzinduko iryo tsinda ryatangiye ku itariki 28 Nzeri rukazarangira ku wa 4 Ukwakira 2025. Riyobowe na Col […]

Continuer la lecture