Guverinoma ya Amerika yahagaritse imirimo kubera kutumvikana ku ngengo y’imari

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye ihagaritse ibikorwa bimwe na bimwe, nyuma yo kutumvikana kw’abagize Sena ku mushinga w’ingengo y’imari nshya. Kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ukwakira 2025 nibwo Guverinoma ya Amerika yafashe umwanzuro wo kwinjira muri ibi bihe bidasanzwe, kubera kutumvikana kw’abahagarariye ishyaka ry’Aba-Republicains n’abahagarariye iry’Aba-Democrates, muri Sena ya Amerika. Abasenatari […]

Continuer la lecture

Buri Munyarwanda muri batanu bafungiwe muri Niger ahabwa arenga miliyoni 14 Frw ku mwaka

Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) ruha buri Munyarwanda muri batanu bafungiwe by’agateganyo muri Niger ibihumbi 10 by’Amadolari (miliyoni 14,5 Frw) yo kumutunga buri mwaka. Aba ni Major Nzuwonemeye François-Xavier, Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri ushinzwe umurimo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Col. Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Capt Sagahutu […]

Continuer la lecture

Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers na Los Angeles Rams zo muri Amerika

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL). Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 29 Nzeri 2025. Ni ubwa mbere ikigo gikomoka muri Afurika cyamamaje muri Shampiyona […]

Continuer la lecture

U Rwanda rugiye kunguka ikoranabuhanga riyunguruza amazi imirasire y’izuba

Mu bihe biri imbere mu Rwanda hazaba haboneka amazi meza yayunguruwe hifashishijwe ikoranabuhanga rikoresha ingufu z’imirasire y’izuba n’amavomo akoresha sisitemu itanga amazi ari uko umuntu yishyuye na yo ikoresha ingugu z’imirasire y’izuba. Uwo mushinga ni ikoranabuhanga ryakozwe n’Ikigo INNOCEP Inc. cyo muri Koreya y’Epfo, rikazaba rizazanwa mu Rwanda na rwiyemezamirimo Johnson Penn ukomoka muri Cameroon. […]

Continuer la lecture

Mubarak Munyagwa uhatanira kuyobora Uganda yamaganye Igiswahili avuga ko azagisimbuza Igifaransa

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Uganda, Mubarak Munyagwa, yasezeranyije Abanya-Uganda ko nibamutora azakura ururimi rw’Igiswahili mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu, akarusimbuza Igifaransa. Mubarak Munyagwa uhagarariye ishyaka rya CMP, ni umwe mu bakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa Uganda mu matora ateganyijwe mu 2026. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Munyagwa yavuze ko Ururimi […]

Continuer la lecture

Karongi: Isatura yariye uwahiraga hafi ya Nyungwe imwangiza ibice by’umubiri

Musabyimana Vincent w’imyaka 54, wo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi, ubwo yajyaga kwahira ubwatsi bw’inka ku mukandara wa Nyungwe mu cyanya gikomye, mugitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, yahaririwe n’isatura (ingurube y’ishyamba) imwangiza bikomeye ibice bimwe by’umubiri. Avugana na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ubwo yari amaze kugezwa ku […]

Continuer la lecture

Inteko y’Umuco igiye gutangiza amarushanwa yo gukina igisoro

Inteko y’Umuco yatangaje ko igiye gushaka abafatanyabikorwa bayifasha gutangiza amarushanwa yo gukina igisoro (kubuguza) mu rwego rwo gusigasira imikino gakondo n’indangagaciro ziyirimo. Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert yagaragaje ko ayo marushanwa agamije gukorerwamo ubukangurambaga ku muco gakondo. Ati “Mu buryo bwo kugarura imikino gakondo yo hambere, Inteko y’umuco ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa dushaka kugarura kubuguza […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yahawe umukandara wa “champion” mu Iteramakofe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga Carlos Takam wanashinze ishuri Nyafurika ry’Iteramakofe i Kigali, amuha impano y’umukandara w’umwimerere w’umukinnyi wahize abandi (champion) muri Shampiyona y’Isi y’Iteramakofe. Ni amakaru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu “Village Urugwiro” binyuze mu itangazo ryashyize hanze mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025. Ubutumwa […]

Continuer la lecture

RDC ishaka ko Amerika ikomeza igisirikare cyayo nk’uko yabigenje kuri Kuwait na Arabie Saoudite

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwohereje intumwa icyenda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ziganire n’Abanyamerika ku bufatanye impande zombi zishobora kugirana, cyane cyane mu bijyanye n’urwego rw’umutekano. Mu boherejwe i Washington harimo Gen Patrick Sasa Nzita n’izindi nzobere mu gisirikare no mu rwego rw’ubutasi. Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, isobanura ko […]

Continuer la lecture

Abanyakenya 20 batabawe bagiye gucuruzwa ngo bajye kurwanira u Burusiya muri Ukraine

Polisi yo muri Kenya yatangaje ko yatabaye abantu 20 bikekwa ko bari bagiye gucuruzwa ngo bahite boherezwa kurwanira u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine. Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ubutasi bwakozwe hagenzurwa inzu yo gucumbikamo iri i Nairobi, ahafatiwe ibyangombwa birimo impapuro zikoreshwa mu ngendo mpuzamahanga, amabaruwa akubiyemo akazi bateganyirijwe n’ibindi. Umwe mu bakekwaho uruhare mu […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 35 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 3

Mu Mudugudu wa Rubeho, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke haravugwa Tuyisenge Edouard w’imyaka 35 wasanzwe mu gikoni cy’iwabo asambanya umwana w’imyaka 3 w’umuturanyi, akaba yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo. Nyina w’uyu mwana, Uwingabiye Marguerite avuga ko bari kumwe iwe mu rugo, yinjira mu nzu amusize aho […]

Continuer la lecture