Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu mezi atandatu ashize kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Dr. Nsanzimana yabitangaje ubwo yari kuri Televiziyo y’u Rwanda, ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2026.
Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane. Navuga ko ari icyorezo mu bindi…. Kuva mu kwezi kwa mbere kugeza muri uku kwa gatandatu dusoje n’intangiriro z’ukwa karindwi, tumaze gupfusha abantu 44.”
Dr. Nsanzimana yavuze ko bose bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ko aba bantu “bagiye ari bazima, baranywa hanyuma, bukeye bajya kwa muganga bameze nabi bamwe bahasiga ubuzima abandi barahuma abandi bararwaye abandi ziragenda zibica buhoro buhoro.”
Dr. Nsanzimana yatangaje ko ari ikibazo gikomeye Abanyarwanda bose bagomba guhahurukira na cyane ko uko abantu bijandika mu byo kunywa inzoga cyane zibagira imbata, ha handi kubivamo biba bisaba ko abantu bafashanya.
Arakomeza ati “Hakabamo n’ibyo tubona ari nk’uburozi kuri twe, aho bavanga ibintu bibi cyane, amatafari … bagashyiramo methanol zisa nk’izi ‘sanitizer’ twakarabaga, bikagenda rero bikica amaso, bikica ubwonko, bikica ibice bitandukanye by’umubiri.”
Ubushakashatsi bushya ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda, RDHS (Demographic and Health Survey) bwa 2025 bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abagabo b’Abanyarwanda ni ukuvuga umuntu umwe muri babiri banywa inzoga.
Mu bagabo bafite hagati y’imyaka 15 na 19, 22,2% ni bo bavuze ko banywa inzoga, mu gihe hagati y’imyaka 20 na 24 ari 46,7%, hagati ya 25 na 29 bakaba 58,2%, naho hagati ya 30 na 34 bakaba 62%.
Mu bafite imyaka 35 na 39, imibare igera kuri 61,5%, mu gihe hagati ya 40 na 44 ari 64,8%, naho hagati ya 45 na 49 ikagera kuri 63,3%.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga mu bagore naho imibare iri hejuru aho umugore umwe muri batanu azinywa.
Bugaragaza ko uko imyaka yiyongera, ari ko abagore banywa inzoga biyongera. Ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19, abanywa inzoga ni 7,5%, mu gihe ku bafite hagati ya 20 na 24 ari 13,4%, bikagera kuri 21,5% ku bafite imyaka 30–34, ndetse bikarenga 28,9% ku bafite hagati ya 45 na 49.
Dr. Nsanzimana ati “Hari ukunywa inzoga no kwiyica. Tunashishikariza abaturage ko bakwiriye gukanguka bakabona ko ari ikibazo gikomeye. Iyo tubwira abaturage, abayobozi tuba twamaze kubyumva mbere twese dufite inshingano.”
Dr. Nsanzimana yagaragaje ko uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba nk’utwa Bugesera, Rwamagana na Kayonza ari two tuza imbere mu kwenga izi nzoga zitujuje ubuziranenge, ariko ashimangira ko atari ho ikibazo kiri honyine ahubwo kiri mu ntara zose bijyanye n’ibihingwa byera muri ibi bice.
Que pensez-vous de cet article ?
J'aime
Amour
Heureux
Haha
Triste

