Amajyepfo: Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bose barayivuga imyato ariko bakavuga ko hari ibitagenza neza.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri ari ingirakamaro cyane kuko yagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abanyeshuri bitabira amasomo, nubwo hari ibibazo by’ibikorwa remezo bikiri kugaragara. Umuyobozi w’ishuri rya GS Mushubi riri mu Karere ka Nyamagabe, UMUJA Ancille, avuga ko iyi gahunda yafashije abana benshi kwitabira ishuri kuko […]

Continuer la lecture

Umuhanzi uri mu bagezweho Shaffy agiye gutaramira muri Canada.

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Shaffy yatangaje ko agiye gutaramira mu Gihugu cya Canada. mu butumwa yanyujije k’urubuga rwe rwa Instagram, Shaffy yatangaje ko afite gitaramo mu Mugi wa Ottawa kizaba mu kwezi kwa Gicurasi 2026, anamenyesha ko amakuru arambuye ku bijyanye n’igihe n’aho kizabera azatangazwa vuba. Yanditse ati: “Mfite […]

Continuer la lecture

America yarashe ikirwa Gifatiye runini igihugu cya Iran.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu ijoro ryo ku wa 13 Werurwe 2026 yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zasenye ibirindiro by’ingabo za Iran biri ku kirwa cya Kharg gifatwa nk’umutima w’ubukungu bwa Tehran. Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Mu kanya gashize, hashingiwe ku ibwiriza ryanjye, ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba […]

Continuer la lecture

Abagabo bashegeshwa no gutandukana n’abo bakundanaga kurusha abagore – Ubushakashatsi

Nubwo benshi batekereza ko abagabo batita cyane ku rukundo nk’uko abagore babigenza, ubushakashatsi bwerekanye ko ari bo baba bafite intimba nyinshi iyo batandukanye n’abo bakundanaga. Abahanga mu by’imitekerereze bo muri kaminuza zo mu Bwongereza no mu Busuwisi bakoze ubushakashatsi bwagutse ari nabwo bwa mbere bukozwe ku ngaruka zo gutandukana n’uwo mwakundanaga, dore ko hari abo […]

Continuer la lecture

Uganda: batanu bahagaritswe bazira gusheta ku mikino bizwi nka ‘betting’.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA), ryahagaritse abakinnyi n’abayobozi mu mupira w’amaguru nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu kugena ibiva mu mukino kubera ‘betting’. Ku wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, ni bwo Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri FUFA yatangaje umwanzuro nyuma y’iperereza ku mukino wabaye tariki ya 21 Ukuboza 2024, ukarangira Kitara […]

Continuer la lecture

Umusore ubaho adafite umukunzi n’umwe birangira arushinze n’umukobwa mwiza – Ubushakashatsi

Abasore bamara igihe kirekire badafite abakunzi b’abakobwa kuva mu bwana bwabo baba bafite amahirwe yo “gutsinda cyane” mu rukundo rwabo bakuze, bagashyingirwa abagore beza b’imico n’ubwiza budasanzwe. Iyi ngingo iri kwibandwaho cyane mu biganiro n’imbuga zitandukanye z’imyidagaduro ku Isi. Inzira y’iki gitekerezo ni uko bashingiye ku myumvire y’uko abasore badafite abakunzi bakunze kugira kwihangana, kwibanda ku ntego ndende, […]

Continuer la lecture

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka Yagizwe umuyobozi Mushya wa Televiziyo ya KC2.

Umunyarwenya Japhet Mazimpaka wamamaye mu itsinda rya Bigomba Guhinduka, yagizwe Umuyobozi wa Televiziyo KC2, asimbuye Gloria Mukamabano uherutse kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, Mazimpaka yakoze ikiganiro cya nyuma asezera ku Magic Fm, aho yari asanzwe akora mu kiganiro cya mu gitondo, anashimira abafana be ku […]

Continuer la lecture

Umushoramari ukomeye witwa Abdul Samad Rabiu  yashimagije imiyoborere ya Perezida Paul KAGAME.

Umushoramari akaba n’umwe mu bakire bakomeye muri Afurika, Abdul Samad Rabiu, yatangaje ko imiyoborere ya Perezida Kagame ireba kure ndetse igaharanira iterambere ry’u Rwanda, ikomeje kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika. Uyu mugabo yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame wari witabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa bigamije iterambere […]

Continuer la lecture

Huye: batatu bishwe n’inzonga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.

Abantu batatu bo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Maraba barimo abagabo babiri n’umugore umwe bapfuye inkurikirane, bikekwa ko bishwe n’inzoga itujuje ubuziranenge banyoye. Ibi byatangiye kuba ku wa 11 Werurwe 2026, ubwo abantu bajyaga kunywa inzoga mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Shyunga, Akagari ka Shanga, maze abaturage batanu batangira kumererwa nabi, […]

Continuer la lecture

Goma: Abaturage babyukiye mu myigaragambyo basaba AFC/M23 kubohora Igihugu cyose.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2026, abaturage benshi batuye i Goma bahuriye mu myigaragambyo yamagana igitero cya drones ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye muri uyu mujyi, basaba ihuriro AFC/M23 kubohora iki gihugu cyose. ku wa 11 Werurwe, Mu ma saa kumi y’urukerera nibwo drones z’ingabo za RDC zarashe ingo […]

Continuer la lecture

Abarundi bari barahungiye mu Rwanda batashye.

Abarundi 74 biganjemo abagabo bari barahungiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye, batashye ku bushake mu gihugu cyabo bashima ko nta kibazo bagiriye mu Rwanda mu myaka itandukanye bari bahamaze. Batashye baciye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi uri i Nemba mu Karere ka Bugesera. Barimo abagore 30 n’abagabo 44. Baturutse mu miryango 47. Bageze mu […]

Continuer la lecture