Chris Brown yasomye umugore imbere y’umugabo we.

Umuhanzi w’icyamamare Chris Brown yagaragaye asomana n’umugore wari kumwe n’umugabo we, amashusho y’umugabo aba gikwira ku mbuga nkoranyambaga. Chris Brown yasomye uyu mugore mu ruherekanerwo kuwa 30 werurwe 2026 mu bitaramo bye yise “Under The Influence Tour”. Iyi nkundura yatangiye ubwo umugore witwa Tanisha Coetzee yajyaga ku rubyiniro, maze Chris Brown akamubyinisha mu ndirimbo ye […]

Continuer la lecture

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yegukanye igikombe cya FIFA Series.

‎Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yegukanye Igikombe cya FIFA Series 2026 mu Itsinda A nyuma yo gutsinda Estonia ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro yari yuzuye abafana mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe 2026, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Uyu mukino w’amateka wahuzaga u […]

Continuer la lecture

Trump yongereye igitutu kuri Iran ngo ifungure umuhora wa Hormuz

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran nidafungura umuhora wa Hormuz inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli n’amariba yabyo bizaraswaho bikangizwa. Iran iherutse gutangaza ko umushinga w’amasezerano y’amahoro Amerika yateguye udashoboka. Ingabo za Israel zagabye ibitero bya misile ku bikorwaremezo by’ingabo za Iran n’ibyakoreshwaga n’umutwe wa Hezbollah i Beirut. Turikiya yavuze ko ibisasu biremereye byarasiwe […]

Continuer la lecture

Umugore yakubise umugabo wanze ko baryamana.

Polisi yo muri Mexico yataye muri yombi umugore w’imyaka 25 witwa Sara Michelle, ukekwaho gukubita umugabo bakundanaga witwa Martín Octavio, nyuma y’amakimbirane yabereye mu rugo. Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, ibi byabaye nyuma y’uko Martín Octavio atangaje ko adashaka kuryamana n’uwo mugore, ibintu byateje impaka hagati yabo. Bivugwa ko Sara Michelle yafashe umukandara atangira gukubita uwo […]

Continuer la lecture

RDC: ADF iravugwaho gushimuta abantu 300 mu minsi ibiri.

Abasivili barenga 300 bashimuswe n’inyeshyamba z’umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) mu gihe cy’iminsi ibiri gusa muri Teritwari ya Irumu, ku muhanda Mambasa-Komanda mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’abaharanira uburenganzira bwa muntu abitangaza, ngo ibi bitero byagabwe hagati yo kuwa Gatandatu no […]

Continuer la lecture

Kigali: Umubare w’abakora uburaya ukomeje Gutumbagira.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko umubare w’abakora akazi k’uburaya muri uyu Mujyi umaze kugera ku bihumbi icyenda (9 000) barimo ibihumbi bine (4 000) bo mu Karere ka Nyarugenge, buvuga ko gukemura iki kibazo bigomba guhera ku gushaka umuti w’ibibazo biri mu miryango. Byatangajwe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urujeni […]

Continuer la lecture

Ghana: Urusengero rwarwiriye abantu, batatu barapfa bari gusenga.

Ku cyumweru kuwa 29 werurwe 2026 , abantu batatu, abagore babiri n’umugabo, bemejwe ko bapfuye nyuma y’inyubako y’amagorofa atatu yakoreshwaga mu itorero ryaguye ku basenga mu murwa mukuru wa Ghana, Accra. Minisitiri w’imbere mu gihugu, Muntaka Mohammed Mubarak, yatangaje ko hari abandi 20, biganjemo abagore n’abana, babashije gutabarwa kandi bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye. Yongeyeho […]

Continuer la lecture

Kirikou yongeye guhembwa imodoka abicyesha indirimbo ye.

Umuhanzi uri mu bagezweho mu Burundi, Kirikou Akili, yongeye kwigaragaza mu muziki w’iwabo aho yegukanye igihembo gikomeye kirimo imodoka nshya, abikesha indirimbo ye yise ‘Aha Nihe?’. Ibi byabereye mu birori bya Isanganiro Awards byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, aho uyu muhanzi yahize abandi mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka, […]

Continuer la lecture

Icyemezo cya Israel kibuza abakirisitu kwizihiza umunsi wa Mashami, gikomeje kwamaganwa.

Israel yabujije abakirisitu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mashami ku mpamvu ivuga ko ari izo kubungabunga umutekano, kuko iki gihugu kiri mu ntambara na Iran, icyemezo gikomeje kwamaganwa n’ibihugu byinshi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Polisi ya Israel yabujije kandi abakuriye Kiliziya Gatolika kwizihiza ibi birori inababuza guteranira kuri Kiliziya Ntagatifu ya Sepulchre, isurwa […]

Continuer la lecture

Aruba yegukanye igikombe cya FIFA Serie mw’itsinda B ryakiniraga kuri Kigali Pele Stadium.

Aruba yanyagiye Liechtenstein ibitego 4-1 mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya FIFA Series 2026 mu Itsinda B, ikora amateka yo kwegukana igikombe ku nshuro ya mbere gikiniwe i Kigali. Kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye imikino ya nyuma yo mu Itsinda B, ry’iyi mikino itegurwa n’Ishyirahamwe […]

Continuer la lecture

RSSB Tigers ibonye insinzi yayo ya kabiri mu mikino ya BAL nyuma yo gutsinda Petro de Luanda(AMAFOTO).

RSSB Tigers ihagararariye u Rwanda muri BAL 2026, yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 82-78, ibona intsinzi ya kabiri muri Kalahari Conference. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026. Wari uhanzwe amaso kuko amakipe yombi ahabwa amahirwe yo kuyobora iri tsinda. Ni umukino watangiye ugenda gake cyane […]

Continuer la lecture