Zanzibar: Abagabo 10 bafunzwe bazira kubeshya ko ibitsina byabo byibwe.

Polisi yo muri Zanzibar yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 10 bakurikaranweho kubeshya ko ibitsina byabo byibwe bakabyitwaza bakorera urugomo abantu babeshyeraga ko babibibye. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Zanzibar, Richard Mchonvu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabaye ku wa 10 Mata 2026. Mchonvu yavuze ko aba bagabo babeshyaga ko babibye ibitsina byabo bigatuma […]

Continuer la lecture

Intumwa za Amerika n’iza Iran zananiwe kumvikana nyuma y’amasaha 21 y’ibiganiro.

Intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran zasoje ibiganiro byamaze amasaha 21 byazihurije muri Pakistan, zinaniwe kumvikana ku bijyanye no guhagarika intambara. Ibiganiro byahuje impande zombi byatangiye ku wa Gatandatu, bisozwa kuri iki Cyumweru. Intumwa za Amerika zari ziyobowe na Visi Perezida w’iki gihugu, JD Vance. Byabereye Islamabad, biyoborwa na Pakistan nk’umuhuza. Nyuma […]

Continuer la lecture

#Kwibuka32: Ibyaranze tariki 11 Mata 1994

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tugiye kubagezaho ibyaranze tariki ya 11 Mata 1994 mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo mu Bubiligi zasize abatutsi barenga 2000 bari bawuhungiyeho mu ishuri rya ETO-Kicukiro, kandi nta bundi butabazi bafite. Uyu munsi […]

Continuer la lecture

Semuhungu Eric yatawe muri yombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Eric Semuhungu gusa ibyo akekwaho ntibyatangajwe kuko ngo byabangamira iperereza. Nkuko tubikesha ikinyamakuru Igihe Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Ni byo koko Eric Semuhungu yarafashwe. Icyakora kugira ngo bitabangamira iperereza nta byinshi twatangaza. Ibyo iperereza ry’ibanze rizagaragaza tuzabibatangariza.” Semuhungu yafashwe tariki 9 Mata 2026, […]

Continuer la lecture

Tanzania: Diplome igiye kwifashishwa nk’ingwate mu kwaka inguzanyo.

Minisitiri w’Intebe muri Tanzania, Dr. Mwigulu Nchemba, yagaragaje ko bari hafi gushyiraho itegeko ryo kugira impamyabumenyi diplome umutungo, ikajya itangwa nk’ingwate mu gihe uyifite yifuza inguzanyo Ibi yabigaragaje ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2026, ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania. Timida Fryandomo na Isack Copriano bari mu bagize iyi Nteko […]

Continuer la lecture

Burundi: Urukiko rwakatiye umupolisi imyaka 500.

Urukiko rw’i Mwaro mu Burundi rwategetse ko umupolisi witwa Osias Irankunda yazafungwa amezi 6,000 (imyaka 500), mu gihe yaba ananiwe kwishyura indishyi z’akababaro za FBU miliyoni 100 rwamuciye. Uyu mupolisi yakatiwe igifungo cya burundu anacibwa iriya ndishyi, nyuma yo guhamywa kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Nestor Nininahazwe wari uzwi ku izina rya Gasazi. Uyu Gasazi […]

Continuer la lecture

U Burayi bwategujwe ibibazo bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege.

Inama Mpuzamahanga y’Ibibuga by’Indege (ACI) mu Burayi, yateguje ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere byaho ko mu byumweru bitatu biri imbere bishobora guhura n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege mu gihe inzira ya Hormuz imaze igihe yarafunzwe na Iran yaba itarafungurwa. Inzira ya Hormuz ni inkingi mwikorezi mu bijyanye n’amavuta y’indege, kuko 50% byayo u Burayi bubitumiza […]

Continuer la lecture

Iby’ingenzi ku biganiro bizahuriza Leta ya RDC na AFC/M23 mu Busuwisi.

Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 zizahurira mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi. Umuhuza, Leta ya Qatar, ni we wasabye u Busuwisi kwakira ibi biganiro byari bisanzwe bibera i Doha bitewe n’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran, […]

Continuer la lecture

NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri bitegura igihembwe cya gatatu zizakorwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri, abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri kuva ku wa 17-20 Mata 2026. Ni mu itangazo iki kigo cyashyize hanze ku wa 10 Mata 2026. Ni ingengabihe izafasha gutangiza igihembwe cya gatatu ari na cyo cyanyuma cy’umwaka w’amashuri wa […]

Continuer la lecture

Karongi: Yafunzwe akekwaho kugira uruhare muri Jenoside nyuma y’imyaka irenga 30 yihisha.

Inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano zo mu Karere ka Karongi zafunze umugabo w’imyaka 63 witwa Murakaza Valens ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze imyaka irenga 30 yihisha ubutabera Murakaza Valens ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze imyaka irenga 30 yihisha ubutabera. Murakaza yafatiwe aho atuye mu Mudugudu wa Rutabi mu Kagari ka […]

Continuer la lecture

Ukraine yigambye guhanura drones nyinshi za Iran.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zahanuye drones nyinshi z’ubwiyahuzi za Iran zoherejwe kurasa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati Ingabo za Ukraine zimaze igihe zihanganye n’ibitero bya drones zo mu bwoko bwa Shahed u Burusiya bwahawe na Iran. Zemeza ko zimaze kuba inzobere mu kuzihanura, zifashishije ubwirinzi buhendutse kuzirusha. […]

Continuer la lecture