Nyamasheke: Yishe umugore we amuziza ko yanze kumutekera.

Burindiri Emmanuel wo mu Mudugudu wa Mukoto,Akagari ka Karengera,Umurenge wa Kirimbi,Akarere ka Nyamasheke afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Macuba, akekwaho kwica umugore we  witwaga Mukarwego Elleda w’imyaka 62,amuziza ko yanze guteka. Uwo Barindiri amaze kumwica yahise ajya ku Murenge kwirega icyo cyaha yakoze, aho yabwiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirimbi ko amaze kwica umugore […]

Continuer la lecture

La BRD a signé avec la BADEA un accord de prêt de 25 millions de dollars pour financer des projets.

La Banque de Développement du Rwanda (BRD) a signé avec la Banque Arabe pour le Développement en Afrique (BADEA) un accord de prêt de 25 millions de dollars américains, qui aidera la BRD à accroître sa capacité à financer des projets soutenant le développement durable et la création d’emplois. Parmi les projets qui seront financés figurent ceux d’exportation, d’industries, d’hébergements abordables, ainsi que ceux dirigés par des femmes, le tout […]

Continuer la lecture

Amerika: California State University, Sacramento hashyizwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yatangaje ko muri kaminuza ya California State University, Sacramento yo muri Amerika hashyizwe ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ikimenyetso cy’urwibutso rwo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyafunguwe ku wa 16 Gicurasi 2026. Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa California State University, Sacramento, Dr. Luke […]

Continuer la lecture

Kabuga Félicien wari ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yapfuye

Félicien Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, wari umaze imyaka itanu afatiwe i Paris mu Bufaransa, yitabiye Imana i La Hayemu Buholand Urupfu rwa Félicien Kabuga rwemejwe n’Urwego IRMCT rushinzwe Imirimo y’insigarira y’izahozi ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda ICTR/TPIR. Uru rwego rwari rwanatangiye kuburanisha Kabuga, […]

Continuer la lecture

Nigeria yakuyeho Visa ku Banyarwanda mu gihe cy’iminsi 30.

Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Nigeria (NIS), rwatangaje ko rwatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida w’iki guhugu, Bola Ahmed Tinubu, cyo gukuraho visa ku Banyarwanda mu gihe cy’iminsi 30. Perezida Tinibu yatangaje iki cyemezo nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yari i Kigali mu nama ihuza abayobozi b’ibigo […]

Continuer la lecture

Umunyamakuru Murindahabi Iréné agiye gukora ubukwe n’inkumi yo mu Bubiligi.

Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné yemeje itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane, umukobwa utuye mu Bubiligi bamaze igihe bakundana. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yateguje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 15 Kanama 2026. Yabwiye uyu mukobwa ati “Ndagukunda cyane”. Nta makuru menshi aratangazwa ku bukwe bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane cyane […]

Continuer la lecture

Perezida Touadéra yakiriye General Nyakarundi n’itsinda ayoboye.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Ambasaderi Olivier Kayumba. Iyi nama yakurikiye ibiganiro bagiranye na Gen Zéphirin Mamadou, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Santarafurika. Ibi […]

Continuer la lecture

Huye: Abana batatu bahiriye mu nzu, umwe arapfa.

Abana batatu bahiriye mu nzu, bagejejwe kwa muganga, umwe ahita apfa, bitewe n’inkongi y’umuriro Polisi yavuze ko yatewe n’amashanyarazi. Byabaye mu masaha ya saa mbili za nimugoroba ku wa 14 Gicurasi 2026, bibera mu Mudugudu wa Nyarurembo, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Tumba, ho mu Karere ka Huye. Nyir’urugo rwahiye, Mukamazimpaka Marie Louise, ari na […]

Continuer la lecture

Minisitiri w’Ingabo wa Israel yashinje Lamine Yamal kwangisha abantu Abayahudi.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yanenze Rutahizamu wa FC Barcelone, Lamine Yamal, wagaragaye afite ibendera rya Palestine ubwo abakinnyi b’iyi kipe y’i Catalonia bari mu birori byo kwishimira igikombe cya Shampiyona ya Espagne batwaye. Israel Katz yavuze ko ibyo Lamine Yamal yakoze ari igikorwa cyo gukwirakwiza urwango no gukangurira abantu kurugira. Yamal w’imyaka 18 […]

Continuer la lecture

Imibare yabishwe na Ebola ikomeje kwiyongera nyuma yuko yubuye umutwe muri Congo.

Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), cyatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kimaze kwica abantu 65 mu Ntara ya Ituri. Ni ibikubiye mu itangazo iki kigo cyasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026. Africa CDC ivuga ko […]

Continuer la lecture

Ubushinjacyaha bwongeye gusabira DJ Toxxyk gufungwa imyaka itanu nyuma yo kutanyurwa n’Igihano Gisubitse yahawe.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka itanu no kumuca ihazabu ya 2.210.000 Frw, bugaragara ko ibihano yari yarakatiwe ari bito. DJ Toxxyk yatawe muri yombi tariki ya 21 Ukuboza 2025, nyuma yo gukorera impanuka mu Karere ka Nyarugenge mu rukerera rw’umunsi wabanje, […]

Continuer la lecture