Umunyamakuru Murindahabi Iréné agiye gukora ubukwe n’inkumi yo mu Bubiligi.

Divertissement NOUVELLES

Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné yemeje itariki y’ubukwe bwe na Nishimwe Liliane, umukobwa utuye mu Bubiligi bamaze igihe bakundana.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yateguje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 15 Kanama 2026. Yabwiye uyu mukobwa ati “Ndagukunda cyane”.

Nta makuru menshi aratangazwa ku bukwe bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane cyane ko ahari ahamya ko buzatahwa n’abantu bake batoranyijwe.

M. Iréné ni umunyamakuru wanyuze mu binyamakuru binyuranye nka Isango Star, Isibo TV icyakora kugeza ubu asigaye afite igitangazamakuru cye yise ‘MIE’.

Uretse itangazamakuru, uyu musore yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Niyo Bosco, Vestine&Dorcas n’abandi yafashaga.

Mu minsi ishize M. Iréné yinjiye muri sinema asohora filime ye yise ‘Isereri’ iri mu zimaze iminsi zirebwa cyane kuri Youtube.

Igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare nka Aisha Inkindi, Nyabitanga Nicole n’abandi.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *