Nigeria: Abantu 25 bashimuswe n’abagizi ba nabi

Abagizi ba nabi muri Nigeria bashimuse abantu 25 mu bitero bibiri byabaye mu minsi ibiri ikurikiranye, mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Ku Cyumweru tariki ya 24 Gicurasi 2026, ni bwo itsinda ry’abagizi ba nabi ryagabye igitero kuri sitasiyo ya Polisi n’ingoro y’umuyobozi muri Leta ya Kwara bashimuta abantu 10, banasiga batwitse iyo ngoro. Leta ya […]

Continuer la lecture

Umunyamategeko wise umuntu ‘igikuri’ yasabiwe gufungwa no kwishyura indishyi ya miliyoni 10 Frw.

Umunyamategeko usanzwe ari umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Munyakaragwe Aline, yasabiwe gufungwa amezi abiri no gutanga ihazabu y’ibihumbi 200 Frw no kwishyura indishyi ya miliyoni 10 Frw, kubera kwita ‘igikuri’ Ingabire Nelly uzwi ku izina rya Mignonne usanzwe afite ubumuga bw’ubugufi bukabije. Uru rubanza rwabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, […]

Continuer la lecture

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima.

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 34 usanzwe ari umumotari akaba ari n’umufana wa Arsenal FC bikekwa ko yishwe nyuma yo gushyamirana n’umufana wa Manchester United. Uru rupfu rwabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’igice i Bukuri mu Mujyi wa Kampala rwagati, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi yo […]

Continuer la lecture

Mu mujyi wa Kigali hagiye kongerwamo bisi muri bimwe mu byerekezo by’imihanda.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ukomeje gahunda yo kwagura ibyerekezo bijyamo bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange no kongera bisi nini zitwara abagenzi mu byerekezo bimwe bigenda byiyongeramo abazikoresha. Ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali bukomeje gushyirwamo imbaraga aho abantu bari kwitabira ikoreshwa rya bisi nk’uburyo bwo gukora ingendo umunsi ku wundi. Umuvugizi w’Umujyi […]

Continuer la lecture

Les prix du pétrole ont baissé de 6 %

L'espoir d'un accord entre les États-Unis et l'Iran pour un cessez-le-feu permanent a entraîné une baisse de 6 % des prix du pétrole. Reuters rapporte que le prix du baril de pétrole a baissé de 5,85 $ soit 5,7 %, pour atteindre 97,69 $. Le prix du baril de pétrole brut du Texas, connu sous le nom de « U.S. West Texas Intermediate », a baissé de 6 %, [...]

Continuer la lecture

RDC: Abishwe na Ebola bageze kuri 220

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko kugeza tariki ya 23 Gicurasi 2026, abakekwaho kwandura icyorezo cya Ebola bari bageze kuri 904, barimo 101 byamaze kwemezwa bidasubirwaho ko banduye na ho abapfuye bikekwa ko bishwe n’iki cyorezo bakaba 220 Iyi Minisiteri yatangaje ko abapfuye barimo 88 bo muri Mongbwalu, 69 bo muri […]

Continuer la lecture

Baguteye indobo? Dore inama zagufasha kudaheranwa n’agahinda.

Mu buzima bw’urukundo, ni kenshi umuntu yereka amarangamutima ye yose ku muntu akunda, akizera ko bazafatanya urugendo. Icyakora, si buri gihe ibintu bigenda nk’uko tubyifuza. Hari ubwo usanga uwo ukunda agukunda, ariko hari n’igihe ukunda utagukunda, bikarangira aguhakaniye. Icyo gihe abenshi bavuga ko “watewe indobo.”, abakabya bakavuga ko “watewe indobo y’icyuma.” Guterwa indobo ni ibintu […]

Continuer la lecture

U Rwanda na Oklahoma Christian University bizihije imyaka 20 y’ubufatanye

Mu nyubako ya Kigali Convention Centre (KCC) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu habereye umuhango wo kwizihiza imyaka 20 y’ubufatanye hagati ya Oklahoma Christian University n’u Rwanda Perezida Paul Kagame yashimiye kaminuza ya Oklahoma Christian University ku ruhare yagize mu iterambere ry’igihugu agaragaza ko yizeye ko ubufatanye hagati y’iyi kaminuza n’u Rwanda  bizameza no […]

Continuer la lecture

Uwarashe hafi ya White House yishwe.

Nasire Best ushinjwa kuba ari we warashe amasasu menshi hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2026, yishwe arashwe. Ku wa Gatandatu nibwo hafi ya White House humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe inshuro esheshatu, ndetse abashinzwe umutekano batangira kurasana n’uwagabye iki gitero. Impande zombi zarasanye […]

Continuer la lecture

DJ Toxxyk yasubijwe mu Igororero rya Nyarugenge.

Nyuma y’iminsi 18 asohotse mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere, DJ Toxxyk yongeye gusubizwayo kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026. DJ Toxxyk yajyanywe mu igororero rya Nyarugenge ku wa 22 Gicurasi 2026 nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’umwaka umwe n’igice n’ihazabu ya 1.050.000Frw. Amakuru yizewe ahamya ko DJ Toxxyk wari wararekuwe ku […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwungukira byinshi mu ishoramari rya siporo – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko gushora imari muri siporo no kubaka ibikorwa remezo byayo bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere izindi nzego z’ubukungu. Yabivugiye mu nama y’abashoramari ba Basketball Africa League (BAL Investors Summit) yabereye i Kigali ku wa 22 Gicurasi, mbere y’amasaha make yaburaga ngo imikino ya kamarampaka ya BAL itangire muri BK […]

Continuer la lecture