Dr. Karangwa wa RFI yatanze inama ku bapimisha ADN ngo bahamye ko abana ari ababo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), Dr. Charles Karangwa, yasabye ababyeyi bifuza gupimisha uturemangingo ndangasano (ADN) ngo bamenye niba abana ari ababo ko babigendamo gake, kuko bishyira mu kaga abo bana n’umuryango Nyarwanda muri rusange. Muri RFI, imwe muri serivisi izwi cyane batanga ni ugupima ADN mu kureba […]

Continuer la lecture

Ukuri ku ifoto y’umukozi wa Croix Rouge yakwirakwiriye ku mbuga asa n’uhana nimero n’umukinnyi w’amagare

Kimwe mu bikomeje guherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, ni amafoto atandukanye yo muri iri rushanwa. Imwe mu yarikoroje ni iyafashwe na B&B Fm Kigali, umukinnyi umwe afite telefoni mu ntoki ahagaze aganira n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda. Benshi mu bayibonye bakomeje kuyigarukaho cyane bagaragaza ko uyu mukinnyi yasabaga nimero uyu mukobwa […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yavuze ko ishaka kubohora RDC

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yatangaje ko bafite inshingano yo kubohora igihugu, abatuye mu duce babohoye bakazagerwaho n’imiyoborere myiza. Yabigarutseho ubwo yasozaga amahugurwa agamije kongerera abakozi ubushobozi ku wa 23 Nzeri 2025. Nangaa yavuze ko impinduramatwara bari gukora “ikubiyemo impinduka zikomeye. Ibice twabohoye bigomba kugerwaho n’imiyoborere […]

Continuer la lecture

Nyarugenge: RIB yataye muri yombi abakubitiye umuturage ku biro by’Akagari

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu baherutse kugaragara mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ka Munanira gaherereye mu Murenge wa Nyakabanda wo mu Karere ka Nyarugenge. Ibi uru rwego rwabitangaje rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zarwo, ku wa 25 Nzeri 2025. RIB yagaragaje ko aba bagabo bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu […]

Continuer la lecture

MONUSCO isanga inzira ya politiki ari yo yonyine yakemura ibibazo byo muri RDC

Umuyobozi wungirije w’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Vivian van de Perre, yemeza ko inzira ya politiki ari yo yonyine yakemura intambara imaze imyaka muri RDC. Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye i Beni mu Ntara ya […]

Continuer la lecture

Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa yakitiwe gufungwa kubera amafaranga ya Gaddafi yariye

Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamije Nicolas Sarkozy wayoboye igihugu, uruhare mu byaha bifitanye isano n’ibirego by’amafaranga yahawe na Muammar Gaddafi wayoboraga Libya ngo azamufashe mu bya politiki, rumukatira igifungo cy’imyaka itanu. Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012. Icyemezo cy’urukiko kigaragaza ko yahamijwe ibyaha byo kwemera inkunga zatanzwe na Libya mu bikorwa […]

Continuer la lecture

Pariki y’Akagera mu mushinga w’arenga miliyari 2 Frw wo kongera inkura

Umuryango udaharanira inyungu uzobereye mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, African Parks, watangaje ko watangije umushinga wa miliyari 2 Frw wo kubungabunga ubuzima bw’inkura ndetse no kongera umubare wazo. Uyu muryango wagaragaje ko binyuze muri uyu mushinga, inkura zigera muri 300 zizajya zimurwa buri mwaka ndetse ko Pariki y’Akagera yo mu Rwanda hazaba ari hamwe mu […]

Continuer la lecture

Ntimukabe indorerezi- Perezida Kagame ahanura urubyiruko rwa Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yongeye kwibutsa urubyiruko rwa Afurika ko ari rwo uyu mugabane uhanze amaso, bityo rukwiye kurangwa n’ibintu bitatu by’ingenzi ari byo ubumenyi ku mugabane wabo, gufata inshingano no gukora ibikwiye birinda guhinduka indorerezi gusa. Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri, mu birori byo kwakira abanyeshuri 51 […]

Continuer la lecture

Rusizi: Inyubako y’ubucuruzi n’ububaji yakongokeyemo ibya miliyoni 10 Frw

Inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Ndayisabye Jean, iherereye mu Mujyi wa Rusizi, Umudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro ikongokeramo ibyakorerwagamo byose bifite agaciro ka miliyoni zizaga 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyo nyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa tanu z’amanywa yok u wa 24 Nzeri 2025, isanzwe ikorerwamo […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yikomye abababazwa n’ibihugu bitamenyerewe byakira amarushanwa y’Isi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yikomye ibihugu bikomeye byumva ko ibihugu bitamemyerewe nk’u Rwanda bidashobora kwakira amarushanwa akomeye yo ku rwego rw’Isi, avuga ko bafite imyumvire yasizwe n’amateka. Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo yitabiraga Inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yabereye muri Kigali Convention Centre. Ni […]

Continuer la lecture

Ibikorwa byo gusenya FDLR bishobora gutangira mu Ukwakira 2025

Urwego ruhuriweho rushinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (JSCM) rwemeje ko ibikorwa bishyigikira kubahiriza aya masezerano bizatangira kuva ku wa 1 Ukwakira 2025. Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 24 Nzeri 2025, rihuriweho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u […]

Continuer la lecture