Gare ya Nyanza ya Kicukiro izimurirwa i Rebero muri Shampiyona y’Isi y’Amagare

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare (2025 UCI Road World Championships) u Rwanda rugiye kwakira, ibikorwa bya Gore ya Nyanza byose bizimurirwa ku musozi wa Rebero ahazwi nko kuri Canal Olempia. Gare ya Nyanza isanzwe iri ku muhanda Kigali-Bugesera, umwe mu mihanda izakorerwamo irushanwa rya 2025 UCI Road World Championships) riteganyijwe […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Bisi yagonze igiti bikekwa ko shoferi yasinziriye atwaye

Imodoka ya Bisi yo mu bwoko bwa ‘Coaster’ yavaga mu Mujyi wa Kigali yarenze umuhanda igonga igiti igeze mu Mudugudu wa Kamasera, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, abagenzi bakeka ko shoferi yari yasinziriye kuko yigeze kubabwira ko bamurekaakaruhukaho gato ariko bakanga. Iyo mpanuka y’iyo modoka yari itwaye abagenzi 17 mu by’amahirwe […]

Continuer la lecture

Ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% muri Kanama 2025

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa 10 Nzeri 2025, cyatangaje ko ibiciro ku isoko byazamutseho 7,1% mu Mijyi muri Kanama 2025, mu gihe mu byaro byazamutseho 5,9% ugereranyije n’uko kwezi k’umwaka ushize. NISR ivuga ko ibyo biciro byagabanyutse ugereranyije na 7.3% byariho muri Nyakanga uyu mwaka. Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 5,4% […]

Continuer la lecture

RDB yatangiye gukusanya ‘Ibiryabarezi’ ngo bibyazwe umusaruro

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Uruganda rutunganya imyanda y’ikoranabuhanga, Enviroserve Rwanda Green Park byatangiye ibikorwa byo gukusanya imashini z’imikino y’amahirwe zijyamo ibiceri zizwi nk’Ibiryabarezi kugira ngo zishwanyaguzwe zibyazwemo ibindi bikoresho. Ni igikorwa kigamije gukusanya Ibiryabarezi byose bikiri mu bacuruzi hirya no hino mu gihugu, nyuma y’aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibihagaritse burundu mu mwaka […]

Continuer la lecture

Yarashwe kenshi ararusimbuka, arwana n’ibyihebe ntiyapfa- Gen (Rtd) Ibingira ku bigwi bya Lt Gen Kabandana

Abo mu muryango wa Lt Gen Kabandana Innocent n’abo babanye mu gisirikare kuva ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje ko yari intwari ku rugamba, atabara ubuzima bwa benshi ndetse nyuma akomeza kwigisha urukundo mu Banyarwanda. Lt Gen Kabandana yavutse mu 1968. Yari mu ngabo zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu kuva […]

Continuer la lecture

Abapolisi 24 basoje amahugurwa yihariye mu bijyanye no gukoresha intwaro

Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri, mu Kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yihariye ahabwa abapolisi mu bijyanye no gukoresha intwaro n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano azwi nka ‘SWAT Course’. Ni amahugurwa y’icyiciro cya 5, yitabiriwe n’abagera kuri 24 mu gihe cy’amezi […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Inama y’Igihugu by’Itangazamakuru ya UAE

Kuri uyu wa 09 Nzeri 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Sheikh Abdulla bin Mohammed bin Butti Al Hamed, Umuyobozi w’Ibiro by’Igihugu by’Itangazamakuru, (National Media Office) akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE Media Council, UAEMC) baganira ku kunoza imikoranire mu by’itangazamakuru. Ibiganiro bya Sheikh Abdulla bin Mohammed […]

Continuer la lecture

Musanze: Iyangirika ry’ikiraro gihuza Kinigi na Musanze ryahagaritse imihahiranire

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, cyane abo mu Mirenge ya Musanze na Kinigi, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikiraro giherereye mu Kagari ka Cyabagarura cyangiritse, kikaba kimaze igihe kinini kidakoreshwa nyamara ari cyo cyabafashaga mu buhahirane n’Imirenge ihakikije. Iki kiraro cy’ingenzi cyangiritse ku buryo cyabaye inzitizi ku modoka zatwaraga ibicuruzwa. Abaturage bavuga ko ubu […]

Continuer la lecture

RDC: Ikibazo cya Wazalendo na Brig Gen Gasita kigiye guhagurutsa intumwa za Guverinoma

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye kohereza intumwa mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo zumvikanishe abasirikare ba Leta n’imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro rya Wazalendo. Iki cyemezo cyafatiwe mu nama yahuje Perezida Félix Tshisekedi, Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Vital Kamerhe, Perezida wa Sena, […]

Continuer la lecture

Menya ibikoresho bya gisirikare bigomba kugirwa ibanga

Mu buzima bw’igihugu umutekano ushyirwa imbere ya byose. Na Bibiliya ivuga ko umwami uzi ubwenge iyo agiye gutera igihugu cya mugenzi we agomba kubanza kumenya niba afite ingabo nyinshi n’intwaro zizatsinda iz’uwo agiye kugabaho igitero, nubwo iyi ngingo iba ari ibanga rikomeye kuri buri wese. Ingabo z’u Rwanda zimaze imyaka myinshi zishimwa n’Abaturarwanda n’abo mu […]

Continuer la lecture

Menya amashuri 10 ahenze kurenza andi mu Rwanda

Uburezi ni imwe mu nkingi z’iterambere igihugu cy’u Rwanda cyubakiyeho. Abenshi basobanukiwe umumaro w’uburezi bwiza ku buryo bemera kwishyura akayabo kugira ngo abana babo babone uburezi bufite ireme, bufasha kubaka ejo hazaza heza. Aya ni amashuri 10 yo mu Rwanda azwiho kwishyura amafaranga menshi ku mwaka kugira ngo umunyeshuri abashe kuhiga: 1. International School of […]

Continuer la lecture