Ngororero: Gitifu w’Umurenge afunzwe akekwaho gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda, mu Karere ka Ngororero, akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko kuri tariki ya 11 Nyakanga 2025, uyu muyobozi w’imyaka 51 yatawe muri yombi nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso by’uko […]

Continuer la lecture

Rubavu: Umugore yishwe aciwe umutwe

Mu Mudugudu wa Akasengorore, Akagari ka Burinda, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, haravugwa abataramenyekana binjiye mu nzu ya Ntamuhanga Baranzambiye w’imyaka 70 baramukomeretsa, banatema umugore we Nyirangoragore Visensia, bamuca umutwe. Umuturage wo muri uwo Mudugudu wavuganye na Imvaho Nshya, yavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ry’itariki 15 Nyakanga 2025. Ati: “Amakuru yasakaye ku […]

Continuer la lecture

Guverineri Kayitesi yavuze ku bakozi bivugwa ko begujwe muri Nyamagabe

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ku bakozi b’Akarere ka Nyamagabe begujwe n’Inama Njyanama, bamwe muri bo bakemera kwandika basezera akazi abandi bakabyanga nk’uko byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Mu kiganiro kigufi Guverineri Kayitesi yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko imicungire y’abakozi mu Karere iri mu nshingano z’umuyobozi w’Akarere. Yagize ati: “Umuyobozi w’Akarere afite mu nshingano n’imicungire […]

Continuer la lecture

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Nyakanga 2025

Ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Repubulika y’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington D.C ku wa 27 Kamena […]

Continuer la lecture

Ngoma: Aba-DASSO babiri barakekwaho gukopera ibizamini bya Leta

Abakozi babiri b’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO) mu Karere ka Ngoma, bakoraga ikizamini cya Leta cy’umwaka wa gatandatu nk’abakandida bigenga barakekwaho gukopera ibizamini bya Leta, nyuma yo kwinjirana telefone aho bakoreraga ibi bizami. Ibi byabaye mu ntangiriro z’iki Cyumweru kuri site ya ASPEK aho aba bakozi babiri bakoreraga ibizamini bya Leta nk’abakandida bigenga. […]

Continuer la lecture

Umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo mu rukundo n’umunyarwandakazi Kate Bashabe

Umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Tumelo Ramaphosa, yagaragaje amarangamutima adasanzwe kuri Kate Bashabe, kugeza aho amwita ‘isanzure rye’, bituma bamwe bakeka ko yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa wabiciye mu myidagaduro mu Rwanda. Ubu butumwa uyu musore yabushyize ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagereranyije uyu mukobwa […]

Continuer la lecture

Generali arakekwaho gushaka kwivugana Perezida Tshisekedi

Général Christian Tshiwewe Songesha wabaye Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2022 kugeza mu 2024, akekwaho gushaka kwica Perezida Félix Tshisekedi.Kuva mu cyumweru gishize, havuzwe inkuru z’itabwa muri yombi ry’abantu bakorana bya hafi na Gen Tshiwewe usigaye ari umujyanama wa Tshisekedi mu bikorwa by’igisirikare, barimo Gen Maj Maurice Nyembo, Lt […]

Continuer la lecture

Abasirikare bagera kuri 200 bateye urugo rwa Kabila

Abasirikare benshi bo mu mutwe w’ingabo zirinda abayobozi bakuru (GR) bateye urugo rwa Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruherereye i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga. Aba basirikare bari batwawe mu modoka za ‘Jeeps’ n’amakamyo ya gisirikare bageze mu rugo rwa Kabila mu gace ka Kashamata mu ijoro ryo ku wa 14 […]

Continuer la lecture

Musanze: Inzoga z’inkorano zitwa Nzogejo na Rukwirumwe ziri ku rikoroza

Bamwe mu baturage batuye muri santere y’ubucuruzi ya Gasyata, iherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’inzoga z’inkorano zirimo izitwa Rukwirumwe na Nzogejo, aho bakomeje kugaragaza impungenge ku ngaruka zazo zirimo amakimbirane yo mu miryango no guhungabanya umutekano rusange. Aba baturage bavuga ko izi nzoga, zengwa mu buryo budakurikije amabwiriza […]

Continuer la lecture

Nyamagabe: Ari gukorera ikizamini cya leta kuri polisi nyuma yo gushaka gutera umuntu icyuma

Umunyeshuri w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yafatanywe icyuma ku ishuri ahari kubera ibizamini bya leta, avuga ko ikizamini nikirangira ahita agitera umuntu. Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 15 Nyakanga 2025, aho amakuru akomeza avuga ko bikimenyekana inzego z’umutekano zari […]

Continuer la lecture

Kigali: Inzu 12 zirimo iy’amagorofa 24 zubatswe zidakorewe ubugenzuzi

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije bagaragaje ko Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yakozwe hagati y’umwaka wa 2021 na 2024, yerekenye inzu 12 zigeretse harimo n’iy’amagorofa 24 zubatswe zidakorewe ubugenzuzi kuri fondasiyo. Babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025, ubwo iyo Komisiyo yaganiraga n’Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka (NLA). […]

Continuer la lecture