Lorenzo yavuze impamvu yagumye kuri RBA akareka kujya kwa Sam Karenzi wari wamwifuje

Umunyamakuru w’imikino mu rwego rw’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Musangamfura Christian Lorenzo yahishuye impamvu yanze kujya kuri Radiyo nshya ya Sam Karenzi wari wamwifuje. Ati: “Nkubwiye ngo nzakorera RBA kugeza mpfuye naba nkubeshye pe, ariko ayo mafaranga yaraje ndayabona ndashyugumbwa, ndahinda, ndashya, mfata umwanya wo kubitekerezaho ntekereza rwose no kuyakira ndumva hari n’abantu babimenye ariko ntabwo nigeze […]

Continuer la lecture

Umuturage wahingaga yabonye Imibiri 4 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu ma saa munani z’amanywa zo ku wa kabiri, tariki ya 14 Mutarama 2025, ubwo umugabo witwa Murengera Jean n’umugore we bahingaga isambu bakodesha, yabonye imibiri 4 y’Abatutsi bo mu muryango umwe bishwe muri Jenoside, Ibuka, ubuyobozi n’izindi nzego barabyemeza n’amazina yabo aramenyekana. Iyo mibiri yabonywe mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Karengera, Umurenge wa […]

Continuer la lecture

APR FC yasinyishije rutahizamu

kipe ya APR FC yasinyishije rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, Djibril Ouattara, wavugwaga muri Ittihad Tanger yo muri Maroc, ku masezerano y’imyaka ibiri. Djibril Ouattara waherukaga gutandukana na JS Kabylie iyoboye Shampiyona ya Algérie, yifuzwaga cyane na Ittihad Tanger ndetse amakuru menshi yavugaga ko iyi kipe yo muri Maroc yamaze kumwegukana. Uyu mukinnyi yitezweho […]

Continuer la lecture

Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu umugore w’umuturanyi

Kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, hafungiye umusore witwa Niyibizi Jean Pierre w’imyaka 27, ukurikiranyweho gufata ku ngufu umugore witwa Niringiyimana Vestine w’imyaka 23. Niyibizi ni uwo mu Mudugudu wa Karebero, Akagari ka Rundoyi, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, naho Niringiyimana Vestine wo mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Rundoyi, […]

Continuer la lecture

Urukiko rwafashe icyemezo ku rubanza “rw’umukire” utunze imodoka 25, ibibanza 120, n’inzu 200 i Kigali

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umugabo witwa Niyitegeka Eliezel uregwa ibyaha bitandukanye. Ibyaha aregwa birimo kunyereza imisoro, icyaha cy’iyezandonke, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze. Ubushinjacyaha bwavugiye mu rukiko ko uyu mugabo yasoreshaga ikibuga cya leta cyakorerwagaho ibizamini byo gutwara ibinyabiziga kuri site […]

Continuer la lecture

Kamonyi: Umuturage yateye undi Grenade

Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi, zirimo guhiga bukware umuturage witwa Nkuriyingoma Jean Baptiste ushinjwa gutera mugenzi we grenade. Ibi Byabereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina mu ka Kamonyi. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu mbere Tariki ya 13 Mutarama 2025 saa tatu zuzuye. Meya […]

Continuer la lecture

Rubavu: Abitewe n’ubusinzi yatwitse inzu ye n’iy’umupangayi we

Umuturage witwa Nshimiyimana Emmanuel, wo mu Mudugudu wa Ngugu, mu Kagari ka Byahi, mu Murenge wa Rubavu, yatwitse inzu yabanagamo n’uwo bashakanye biturutse ku ntonganya bagiranaga zikomoka ku businzi bwe. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Nshimiyimana Emmanuel yitwikira inzu bivuye ku busizi n’amakimbirane yari afitanye n’umugore nk’uko […]

Continuer la lecture

Perezida Biden yavuze ko Amerika izahora ku isonga Imbere y’Ubushinwa

  Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Perezida Joe Biden uyu munsi yavuze disikuru yo gusezera ku bakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Yavuze ko Amerika izahora kw’isonga kw’isi. “Ubushinwa ntibuzigera buyitambuka.” Perezida Biden yavuze ko Amerika yari ikomeye ku rwego rw’isi kuruta uko byari bimeze mu myaka mirongo. Hari mu ijambo rye kuri politiki y’ububanyi n’amahanga […]

Continuer la lecture

Uwabaye Umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Claudine DeLucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri. Uwanyiligira yabaye Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 ubwo yari yungirije Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru. Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, abakozi n’imiyoborere. Bivugwa ko yapfiriye […]

Continuer la lecture

Jean-Guy Afrika yashimiye Perezida Kagame

  Jean-Guy Afrika wahawe inshingano na Perezida Paul Kagame, zo kuba Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), yashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yamugiriye, yizeza kuzakora ibizazanira inyungu Abanyarwanda bose. Jean-Guy Afrika yahawe izi nshingano kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025 Nyuma y’amasaha ahawe izi nshingano, Jean-Guy Afrika; kuri uyu wa Kabiri tariki […]

Continuer la lecture

Nigeria: igisirikare cyibeshye cyica abasivili 16

  Abasivile 16 bo mu Ntara ya Zamfara yo muri Nigeria, bishwe n’igitero cy’indege nyuma yo kubitiranya n’imitwe y’abagizi ba nabi. Abahatuye babwiye ibinyamakuru ko abishwe bari abaturage bishyizwe hamwe kugira ngo birindire umutekano, no kurwanya imitwe ikunze kubagabaho ibitero ikabashimuta. Igisirikare cya Leta cyasabye imbabazi ndetse cyihanganisha imiryango y’abishwe muri iki gitero. Inzego z’umutekano […]

Continuer la lecture