Gatsibo: Urujijo ku warariraga iduka wasanzwe imbere yaryo yapfuye

Umugabo witwa Kanani, watwazaga imizigo abantu mu isantere y’ubucuruzi ya Rwagitima Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama akanarara izamu ku iduka ricururizwamo ibintu bitandukanye, yasanzwe imbere yaryo yapfuye. Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe imbere y’umuryango w’iduka yarariraga mu gitondo cyo ku wa 16 Mutarama 2025, ndetse igiteye urujijo ni uko nta gikomere na kimwe […]

Continuer la lecture

Rusizi: Umusore yaryamye kumanywa basanga yapfuye

Mu Mudugudu wa Turambi, Akagari ka Turambi, Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 19 witwaga Bucumi Emmanuel bivugwa ko yarwaraga igicuri, wari umushumba wagiye kuryama kumanywa, bagategereza ko abyuka ngo ajye mu kazi ke bagaheba bagiye kureba basanga yapfuye. Yari umushumbwa w’inka z’uwitwa Nkusi Patrice, umwe mu bana ba Nkusi […]

Continuer la lecture

Umugore arashinjwa kwirogera umwana ngo akunde abe icyamamare

Umugore w’imyaka 34 w’Umunya-Australia uzwi ku mbuga nkoranyambuga cyane cyane urwa ‘TikTok’ akurikiranyweho icyaha cyo guha umwana we uburozi no kumutera imiti ituma aremba kugira ngo abantu bamuhe amafaranga ndetse anongere umubare w’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga. Ikinyamakuru The Australian cyatangaje ko akomoka muri Queensland aho yarirwaga ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umukobwa we w’umwaka umwe […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi atigeze atorwa

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Félix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atigeze atsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018 no mu 2024. Ni ubutumwa yatangiye mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu mu Rwanda kuri uyu wa 16 Mutarama 2025, ubwo yasobanuraga inkomoko y’amakimbirane y’u Rwanda na RDC. Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyo ibihugu […]

Continuer la lecture

Nyabugogo: Nyuma yo gusenyerwa aho bakoreraga babuze aho berekeza

Bamwe mu bacuruzi bakoreraga mu nzu nto na kiyosike Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali barataka ibihombo no kubura aho kwerekeza ibikorwa by’ubucuruzi nyuma yo gusenyerwa bavuga ko ari amabwiriza yatanzwe n’Umujyi wa Kigali. Kuva iki cyumweru cyatangira Umujyi wa Kigali watangiye ibikorwa byo gusenya zimwe muri kiyosike n’inzu nto zikorerwamo ubucuruzi mu […]

Continuer la lecture

Ibitaro bya CHUK bigiye kwimurwa

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko bitarenze muri Kamena 2025, imirimo yo kubaka ahazimurirwa Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, i Masaka izaba yarangiye, bigatangira kuhimukira. Ibyo yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025, ubwo yagezaga ku basenateri aho ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima rigeze, ibikorwa mu guteza imbere amavuriro […]

Continuer la lecture

Gasabo: Impanuka yakomerekeje 15 umwe yitaba Imana

Mu ma Saa Moya z’ijoro ryo kuri uyu wa 15 Mutarama, impanuka y’imodoka yahitanye umuntu umwe, abandi 15 barakomereka ndetse isenya n’inzu z’ubucuruzi ziri hafi y’aho yabereye. Ni impanuka yabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo, mu ikorosi ry’ahazwi nka Zindiro. Abari bahari bavuze ko iyi mpanuka yabaye ubwo ikamyo yavaga ahazwi nko […]

Continuer la lecture

Uwera Jean Maurice yasezeye kuri RBA

Uwera Jean Maurice wamenyekanye nk’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka ‘Waramutse Rwanda’ n’amakuru ya Televiziyo y’u Rwanda, yamaze guhabwa akazi ko kuyobora radiyo nshya ya Sam Karenzi. Uyu mugabo yamaze kumvikana na Sam Karenzi ndetse yanamaze gushyikiriza ubuyobozi bwa RBA ibaruwa isezera mu gihe ategereje ko radiyo nshya agiye kuyobora itangira gukora. […]

Continuer la lecture

Vestine uririmbana na Dorcas yasezeranye n’umukunzi we

Ishimwe Vestine usanzwe aririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we Dorcas, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo. Uyu muhanzi uri mu bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda yasezeranye n’umusore wo muri Burkina Faso. Amakuru avuga ko umuhango wo gushyingirwa bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere […]

Continuer la lecture

Umugabo ushinjwa gutera mugenzi we grenade bapfa umugore yafashwe

Kamonyi Nkuriyingoma Jean Baptiste ushinjwa gutera mugenzi we grenade yafatiwe i Kigali Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Nkuriyingoma Jean Baptiste ukurikiranyweho icyaha cyo gutera mugenzi we grenade yafatiwe ku Muhima mu Mujyi wa Kigali. Bavuga ko uyu mugabo yigeze gukora mu Nzego zishinzwe […]

Continuer la lecture

Perezida wa Koreya y’Epfo yatawe muri yombi

Yoon Suk Yeol yabaye Perezida wa mbere wa Koreya y’Epfo uri ku butegetsi utawe muri yombi. Abategetsi bo muri Koreya y’Epfo bavuze ko ubu Yoon arimo guhatwa ibibazo mu kigo gikora iperereza kuri ruswa kizwi nka CIO (Corruption Investigation Office). Yavuze ko yemeye guhatwa ibibazo “nubwo ari iperereza rinyuranyije n’amategeko, mu rwego rwo kurinda ko […]

Continuer la lecture