Connect with us

Religion

Abayisilamu bibukijwe impamvu y’igisibo n’icyo Imana ibasaba [AMAFOTO]

Published

on

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yibukije impamvu y’Igisibo Gitagatifu ku Idini ya Islam n’icyo Imana isaba Abayisilamu.

Ibihumbi by’Abayisilamu baturutse hirya no hino bahuriye muri Kigali Pelé Stadiu, mu isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan.

Ati “Bavandimwe nyuma yo gusiba, icyo dusabwa ni ugukomeza kubaha Allah, dukora ibyo yadutegetse byo kumwiyegereza tunirinda ibyaha yatubujije. Iyo ni yo myitwarire ikwiye kuranga Umuyisilamu umaze ukwezi kose mu ngando za Ramadhan, asibye.”

Mufti w’u Rwanda yavuze ko bidakwiye ko umuntu umaze ukwezi mu gisibo yasubira mu byaha, agata umurongo wo gutinya Allah.

Ati “Uwasubira mu byaha, ibyo biba ari ikimenyetso cy’uko igisibo cye kitakiriwe ndetse nta n’inyungu yakivanyemo ahubwo yaba ari muri ba bandi bazatahira inzara n’inyota gusa.”

Yabwiye Abayisilamu ko uwasibye muri uku kwezi Gutagatifu agira ibyishimo bibiri birimo igihe asoje igisibo ndetse no ku munsi w’imperuka igihe azaba ahuye na Nyagasani agiye kumuha ibihembo yageneye abasibye.

Ati “Bagaragu ba Allah, umunsi wa Eid al-Fitr, ni umunsi w’ibyishimo n’umunezero ku mwemeramana kuko yishimira kuba asoje itegeko yahawe na Allah.”

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, bwatangaje ko nyuma y’isengesho ry’Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr, usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, Abayisilamu bifatanya n’abatuye mu Murenge wa Nyarugenge mu gikorwa cyo #Kwibuka30 .