Connect with us

Religion

Abayisilamu batoye Mufti mushya

Published

on

Sheikh Sindayigaya Mussa yatorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ayoboye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC).

Mu matora yabaye kuri iki Cyumweru, Sheikh Hitimana yari mu bakandida biyamamarizaga kuri uyu mwanya ariko aza kwikura mu matora ku mpamvu yatangaje ko zishingiye ku kuba amaze igihe kirekire mu nshingano

Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024. Sheikh Sindayigaya Mussa yagize amajwi 44.

Aya matora asimbuye ayari ateganyijwe mu 2020 ariko agahurirana n’uko Isi yari mu bihe bya Covid-19

Gutora byatangiye ku wa Gatanu bihereye kuri buri musigiti kugera ku Ntara,aho hatowe imyanya ibiri, n’ukuvuga umuyobozi w’umusigiti (Imam) n’umwugirije, bakaba basabwa kuba barize amasomo ya tewolojiya ya Islam, (Islamic theology)

Mbarushimana yongeyeho ko abatorerwa kuyobora Isilamu ku rwego rwIntara, batorwa n’abayobozi babo ku rwego rw’igihugu, barimo Mufti na Mufti wungirije ndetse na Komite Nyobozi.

Uretse kuba Idini ya Isilamu igira Komite nyobozi ku rwego rw’Igihugu, inagira kandi Inama Nkuru ya Isilamu, igizwe n’abantu 61, barimo ba Imam bayobora imisigiti mu Turere twose tw’Igihugu 30, ba Imam 5 bayobora imisigiti ku rwego rw’Intara, ndetse n’abandi bahagarariye ibyiciro byihariye byo mu zindi nzego.

Ubwo Mufti Hitimana yatorwaga mu 2016, yasezeranyije ko agiye guhangana n’ubuhezanguni bwa bamwe mu bayisilamu biganjemo urubyiruko bo mu Rwanda, bajya muri imwe mu mitwe yitwaje intwaro, nka Al Shabaab na Islamic State (IS), ndetse abayisalamu bavuga ko iyo ntego yayigezeho muri manda ye.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu mwaka wa 2022, ryagaragaje ko 2% by’abaturage b’u Rwanda ari abayoboke b’idini ya Isilamu.