Connect with us

Religion

Papa Francis arashinjwa gutukana

Published

on

Kuri uyu wa mbere, ibitangazamakuru byinshi byo mu Butaliyani byatangaje ko Papa Francis aherutse gukoresha imvugo itukana kandi iteye isoni ubwo yavugaga ku baryamana bahuje ibitsina muri Kiliziya Gatolika.

Mu cyumweru gishize, ubwo papa yari mu nama y’Abepiskopi y’Ubutaliyani (CEI), ngo yasabye abasenyeri kutakira abaryamana bahuje ibitsina ku mugaragaro mu maseminari y’idini.

Ubwo yabazwaga mu nama y’Abasenyeri bo mu Butaliyani niba abagabo b’abatinganyi ubu bakwiye kwemererwa kwigira ubupadiri, igihe cyose biyemeje ko batazashaka, Papa Francis yavuze ko badakwiye kwemererwa.

Byemezwa ko Papa yakomeje avuga mu rurimi rw’Igitaliyani ko, muri Kiliziya, hasanzwe hari umwuka mwinshi cyane wa ’frociaggine’, ijambo ry’Igitaliyani rifite igisobanuro cy’igitutsi nyandagazi.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani,Corriere della Sera,cyanditse kiti: “Dukurikije abasenyeri bavuganye” na Corriere della Sera, “biragaragara ko papa atari azi uburyo amagambo ye aremereye mu Gitaliyani.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko abasenyeri bari muri iyi nama basetse ubwo yavugaga aya magambo cyane ko Papa ururimi rwe kavukire atari igitaliyani.

Nubwo ari inama yabereye mu muhezo, amagambo yatangajwe ko Papa yayivugiyemo yageze bwa mbere ku rubuga rw’inkuru z’icukumbura rwo mu Butaliyani, rwitwa Dagospia.

Kuva ubwo, ibindi biro ntaramakuru byo mu Butaliyani byemeje ayo magambo ya Papa, bishingiye ku makuru byahawe n’abantu benshi.

Habayeho kugwa mu kantu kubera ayo magambo yatangajwe ko Papa yavugiye muri iyi nama yo mu muhezo, by’umwihariko kubera ko akenshi mu ruhame yagiye avuga mu buryo burimo kubaha abatinganyi.

Abashaka impinduka bashyigikiye Papa bamaze igihe kirekire bavuga ko nubwo nta kintu kinini gifatika cyahindutse ku bijyanye n’uburenganzira bw’abatinganyi muri Kiliziya Gatolika, Papa Francis yahinduye imvugo ijyanye n’imyifatire ya Kiliziya kuri abo bantu.

Papa aherutse guteza guhangayika mu banyagatolika bakomeye kuri gakondo y’iri dini, ubwo yavugaga ko abapadiri bashobora guha umugisha abakundana b’igitsina kimwe (abatinganyi) mu bihe bimwe na bimwe (aho bishobotse), ndetse yagiye avuga kenshi ko abatinganyi bahawe ikaze muri Kiliziya.